Ruhango: MINAGRI yahaye RAB akazi kazatuma imyumbati itongera kurumba

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe imyumbati mu karere ka Ruhango, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasabye Ikigo cy’igihugu gishionzwe ubuhinzi (RAB) kujya gikora ubushakashatsi mbere y’igihe imyumbati itaribasirwa n’indwara.

Nsengiyumva Fulgence-umunyamabanga wa leta muri MINAGRI

Kampire Sezeria umuhinzi w’imyumbati mu murenge wa Kinazi, avuga ko mbere y’uko imyumbati yibasirwa n’indwara ya Kabore yahingaga ku buso bwa hegitari 11 ariko bitewe n’ubu burwayi ngo asigaye ahinga ku buso bwa hegitari ebyiri.

Yagize ati”Intera twari tugezeho birumvikana yasubiye inyuma, ari uguhinga ku buso butoya cyangwa se tukanabireka kuko twabaga nta mbuto twabonye.”

Gahunda y’icyumweru cyahariwe imyumbati “Cassava Week” ifatwa nk’igisubizo ku burwayi bwibasira igihingwa cy’imyumbati aho Twagirimana Epimaque nk’umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ruhango avuga ko bazita ku butubuzi bw’imbuto y’imyumbati kandi bigakorwa kinyamwuga.

Yagize ati”Uyu munsi rero turashaka ko abafatanyabikorwa muri ubu buhinzi bw’imyumbati bahuza ibitekerezo, bagashaka igisubizo cyatuma abahinzi batazongera guhura n’izi ngaruka”.

Nsengiyumva Fulgence, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi we yasabye ikigo cya RAB guhora gikora ubushakashatsi ku kibazo nk’iki cy’uburwayi ndetse kigateganya igisubizo hakiri kare.

Mu karere ka Ruhango, abaturage bahingaga imyumbati mbere y’indwara ya Kabore bageraga kuri 87% , ubu bakaba bari kuri 80%.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *