Rubavu: Imfunyarazi ikomeje kuzengereza ibirayi, abahinzi bo baratabaza

Abaturage bo mu mirenge ya Busasamana, Bugeshi na Mudende yose y’akarere ka Rubavu ahera cyane igihingwa cy’ibirayi bahangayikishijwe n’indwara yatangiye kugaragara mu gihingwa cy’ibirayi bakaba basaba ubufasha mu rwego rwo kwirinda igihombo.

Iyi ndwara yibasiye igihingwa cy’ibirayi mu karere ka Rubavu yatangiye kugaragara mu ntangiriro z’igihembwe cy’ihinga cy’uyu mwaka, bamwe mu bahinzi b’ibirayi bakaba batarasobanukirwa n’iyo ariyo bakaba bakaba bakeka ko ari kirabiranya.

Umuhinzi witwa Athanase Maniriho yagize ati”Twatangiye kubona bihinduka tugira ngo ni imbuto mbi ariko byaje kugaragara mu mirima yose n’abagiye batera imbuto nzima noneho waba uteye umuti kabiri ugasanga byose byarabye ugahitamo kubyihorera”.

Iyi ndwara ituma ibirayi bisa n’ibyeze.

Naho Callixte Niyonzima ati”Iyo bimeze bimera ari ibirayi bisanzwe byarangiza bakabitera umuti bwa mbere,ubwa kabiri, ubwa gatatu bajya kubyuhira bagakomeza kumera nk’ibyeze, aho kugira ngo bikure bigasubira hasi, iyi ndwara nayigereranya na kirabiranya”.

Aba bahinzi bahamya ko iyi ndwara ishobora kuzabatera igihombo gikomeye cyane mu gihe nta gikozwe ngo bayivure mu maguru mashya cyane ko akenshi imbuto bahinga bayigura ku bacuruzi ndetse bamwe bagafata amadeni kugira ngo babone umuti n’ifumbire yo guhingisha.

Uwimana Jean Bosco, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi RAB mu karere ka Rubavu avuga ko iyo ndwara iterwa na virusi kandi ikaba idakira ariko ngo ahanini bikava ku mbuto mbi.

Yagize ati”Iterwa na virusi kandi virusi ni indwara idakira, nabivuze biterwa ku mbuto mbi baba bateye,indwara y’imfunyarazi, uturayi twabo ntitwera tuba ari dutoya”.

Ubuyobozi bwa RAB mu karere ka Rubavu bukomeza busaba abahinzi kujya bahinga imbuto nziza ndetse bagahinduranya imyaka mu mirima. Aho indwara y’Imfunyarazi yageze ishobora kurumbya umurima wose ndetse n’imbuto yatewe ntiboneke mu gihe cy’isarura.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *