RSSB yishimiye miliyoni 500 zimaze kujya mu kigega cy’ababyeyi babyara

Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kirishimira intambwe kimaze gutera kuko kuri ubu kinjiza miliyoni 500 mu kigega cyashyiriweho ababyeyi bajya mu kiruhuko cy’amezi atatu nyuma yo kubyara.

Oswald Munyandekwe umuyobozi w’ishami rya pansiyo, ikiruhuko cyo kubyara n’ibyago bikomoka ku kazi muri rssb

Nyuma y’uko  m’Ukwakira 2016, ababyeyi bemerewe ikiruhuko cy’amezi atatu nyuma yo kubyara kandi bakaruhuka bahembwa umushahara wabo wose, RSSB iravuga ko iki cyemezo cyatanze umusaruro kuko bigaragara ko hasigaye hinjira amafaranga menshi y’abiteganyiriza mu kiruhuko cyo kubyara kuko mbere itegeko ritarahinduka hari abakoresha binubiraga gutanga umusanzu wo guteganyiriza abakozi.

Umuyobozi w’ishami ry’ikiruhuko cy’izabukuru, ibyago bikomoka ku kazi n’ikiruhuko gihabwa ababyeyi babyaye Oswald Munyandekwe avuga ko abagore bose babyaye kuva muri Gashyantare uyu mwaka w’2017, abagore bose baba abo mu nzego za Leta n’iz’abikorera batangiye kujya bahabwa ikiruhuko cy’amezi atatu nyuma yo kubyara kandi bagahembwa umushahara wabo wose bikaba bigira ingaruka nziza kuko ababyeyi basubira ku kazi baramaze kugarura imbaraga ndetse n’abana babo bakuze.

Yagize ati “Uriya mwana nasigara hariya aba akiri muto ntago yabona ikimutunga n’uriya mubyeyi ntarakomera, ibi bigatuma hari abakoresha badaha akazi abagore birinda ibyo biruhuko bakenera ariko iki kibazo cyakemutse aho  haziye kubifatira ubwishingizi, ubwo bwishingizi rero nibwo bwabikemuye”

Mbabazi Dorothy, umwe mu babyeyi bakoresha ubu bwishingizi bavuga ko nabo bwabagiriye akamaro kuko muri iki gihe cy’amezi atatu bahabwa ngo baruhuke umubyeyi uko yaba yarabyaye kose aba yaramaze gukira ndetse n’umwana yabyaye aba amaze gukura ku buryo amusiga agasubira mu kazi.

Yagize ati “Ukurikije ibintu umuntu ahura nabyo ari kubyara hari n’ababyara babazwe ukwezi kumwe kuba ari guke, ariko kuri ubu amezi atatu umuntu aba amaze gukira neza n’umwana atangiye gukura wamusiga nta kibazo”

Kugira ngo amafaranga y’ubwishingizi aboneke abakozi bose baba abo mu bigo by’abikorera n’ibigo bya Leta bakatwa amafaranga 0,3% by’umushahara wabo mbumbe ndetse n’abakoresha bagakatwa 0,3%, ibi akaba ari byo bituma iki kigo cyinjiza miliyoni 500 kuri ubu bwishingizi bw’ikiruhuko cyo kubyara.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *