Rick Ross yongeye kugwa igihumure ajyanwa mu bitaro igitaraganwa

Umuraperi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, William Leonard Roberts II wamamaye mu muziki nka Rick Ross yaguye igihumure ajyanwa mu bitaro amaguru adakora hasi.

Umuraperi Rick Ross ari mu bitaro nyuma yo kugwa igihumure

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 02 rishyira ku wa 03 Gashyantare 2018, aho umwe mu nshuti za hafi z’uyu muraperi ari we watanze aya makuru abinyujije ku murongo wa telefone, ubwo yatabazaga ngo Rick Ross agezwe kwa muganga mu maguru mashya.

Amakuru atangwa n’ikinyamkuru TMZ avuga ko kuri ubu Rick Ross yashyizwe mu byuma bimwongerera umwuka kuko atari agishobora guhumeka bitewe n’indwara amaranye igihe kinini ya Nimonia.

Icyakora Umuraperi Fat Trel usanzwe ari inshuti ikomeye ya Rick Ross abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko uyu muraperi yatangiye koroherwa kuko ngo atakiri mu byuma bimwongerera umwuka ariko anashimangira ngo hari abantu bari kumukurikiranira hafi kuko atameze neza.

Yagize ati “Mvuganye n’nshuti yanjye ikomeye… Ameze neza… Ari mu bitaro ariko ntabwo akiri mu byuma bimwongerera umwuka… Ameze neza”

Si ubwa mbere  umuraperi  Rick Ross ahanutse akikubita hasi akagwa igihumure kuko no mu kwezi k’Ukwakira 2017 yaguye inshuro 2 bivugwa ko byaterwaga n’umunaniro no kumara igihe kinini adasinzira.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *