REG Volleyball Club yaguze abakinnyi batandatu

Ikipe y’umukino wa volleyball y’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi REG yasinyishije abakinnyi batandatu bazakina mu marushanwa ateganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo.

Ikipe ya REG VC yiteguye intsinzi

Umutoza mukuru wa REG Volleball Club Jean Paul Mana yatangaje ko iyi kipe yasinyanye amasezerano n’abakinnyi b’abahanga batandatu bazayifasha kwegukana intsinzi mu marushanwa ari imbere.

Yagize ati”Twasinyishije abakinnyi batanu amasezerano y’imyaka ibiri nkuko dushaka kubaka ikipe ikomeye ishobora guhangana n’andi makipe.Ni abakinnyi beza kandi ndizera ko bazatanga umusaruro mu marushanwa ari imbere”.

Andi masezerano REG VC yayagiranye n’uwahoze akinira ikipe y’igihugu ya Volleyball,Pierre Marshal Kwizera nawe wasinye amasezerano y’imyaka ibiri.Abakinnyi basinyishijwe bakiniye amakipe atandukanye arimo Gahini Vc,Kibungo Vc,Umubano Blue Tigers,KVC,Rayon sport n’ahandi.

Mu bakinnyi basinye aya masezerano ni Silvestre Ndayisaba wavuye mu ikipe ya Kirehe,Placide Sibomana wavuye muri Qatar,Elvien Ndamukunda wavuye I Gisagara,Simon Rwigema I Rusomo na Martial Inkoramutima.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *