Reba Video ya Faustin Usengimana asobanura uwo yatelefonaga nyuma yo gutsinda igitego

Umukinnyi usanzwe akina nka myugariro w’ikipe ya Rayon Sport, Usengimana Faustin niwe wabanje kubabaza ikipe ya Kiyovu Sport ku gitego yatsindishije umutwe mu mukino aya makipe yombi yahuriyemo kuri iki cyumweru ubwo hakinwaga imikino ya nyuma y’umunsi wa kabiri wa AZAM Rwanda Premier League.

Usengimana Faustin yatsinze igitego cya mbere muri uyu mukino ku munota wa 53, nyuma y’uko amakipe yombi yari avuye kuruhuka ari ubusa ku busa bihita bituma Rayon sport itangira kuyobora umukino n’igitego 1-0.

Abari bari ku kibuga babonye Faustin mu kwishimira iki gitego yari atsinze ashyira akaboko ku gutwi nk’umuntu uri kuvugira kuri telefone, ibi byatumye nyuma y’uyu mukino abanyamakuru bamubaza uwo yahamagaraga ari nabyo yasobanuye muri iyi Video iri hasi ahasoza iyi nkuru.

Umukino wose muri rusange waje kurangira Rayon Sport icecekesheje amagambo menshi yari yaratangajwe n’abafana ba Kiyovu sport mbere y’uyu mukino kuko bari bafite icyifuzo cyo kwihimura kuri Rayon sport ifatwa nk’iyamabanuye mu cyiciro cya kabiri bakongera kuzamurwa ku bw’amahirwe.

Ku munota wa 85 nibwo Nahimana Shassir yaje gutsindira Rayon sport igitego cya kabiri umukino urangira ari 2 bya Rayon sport ku busa bwa Kiyovu sport.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon sport inasanganwe iki gikombe cya Shampiyona yahise igira amanota 4

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *