RDB yateguye gahunda yo kwamamaza ubukerarugendo

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, cyateguye gahunda y’ubukangurambaga k’ubukerarugendo hagamijwe kureshya bamukerarugendo basura ibyiza by’u Rwanda.

Bimwe mubikomeje gukurura ba mukerarugendo mu Rwanda harimo ingagi

Iyi gahunda biteganyijwe ko itangazwa kuri uyu wa kabiri, ari nawo munsi mpuzamahanga wahariwe ubukerarugendo.

Nkuko bitangazwa na Twahirwa Maurice ushinzwe itangazamakuru muri iki kigo, ngo iyi gahunda izatangira taliki 30 z’uku kwezi irangirane n’uyu mwaka.

Biteganyijwe ko RDB iri bugirane ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri mu rwego rwo gutangaza ibizaranga iyi gahunda.

Imibare itangwa n’iki kigo, igaragaza ko u Rwanda rwinjije miliyoni $318 z’amadolari avuye m’ubukerarugendo mu mwaka ushize.

Nkuko bitangazwa na Francis Gatare uyobora iki kigo, ngo uyu mwaka u Rwanda ruzinjiza asaga milyoni $400 z’amadolari y’Amerika.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *