RDB yatangije ‘Tembera u Rwanda’

Kuri uyu wa kane taliki 29 Nzeri, ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyatangije gahunda kise ‘Tembera u Rwanda’ igamije gukangurira abanyamahanga n’abenegihugu gusura u Rwanda.

Kariza Belise ushinzwe ubukerarugendo muri RDB

Iyi gahunda ihurirana n’umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka wahariwe ubukerarugendo (World Tourism Day), yatangijwe k’umugaragaro ku biro bikuru bya RDB m’Umujyi wa Kigali.

Agirana ikiganiro n’abanyamakuru, Belise Kariza, umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri iki kigo, yavuze ko iyi gahunda ifasha RDB kongera umubare waba mukerarugendo basura ibyiza bitatse u Rwanda.

By’umwihariko kandi, uyu muyobozi yavuze ko iyi gahunda inagamije gukangurira abanyarwanda gusura ibyiza bitatse u Rwanda, bityo bakava kumyumvire yuko abasura u Rwanda ari abakire gusa cyangwa abanyamahanga.

Yagize ati: “U Rwanda ni kimwe mubihugu bya Afurika bifite ibyiza nyaburanga byinshi. Turakangurira abanyarwanda kujya babisura. Amahirwe yo kumenya byinshi bigize u Rwanda ni aya bose.”

Ashingiye kuko iki gikorwa cyateguwe, umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB Belise Kariza yabwiye abanyamakuru ko abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bazitabira ingendo zigamije gusura ibyiza nyaburanga bitandukanye hirya no hino mu gihugu, ngo bazafashwa mu ngendo, aho imodoka zizabatwarira ubuntu ndetse ntibanishyuzwe kwinjira aho bagiye gusura.

Gusa uyu muyobozi yongeyeho ko abazarara batazishyurirwa amacumbi mugihe cy’iminsi ibiri iyi gahunda izamara abantu batembera hirya no hino mugihugu. Imodoka yo mubwoko bwa Bus itwara abantu 26 yateguriwe abazitabira iyi gahunda.

Nkuko biteganyijwe kuri gahunda, abazagenda bazahaguruka I Kigali saa mbiri za mugitondo ejo kuwa gatanu taliki 30 Nzeri, bakore urugendo rugamije gusura ibyiza ndangamurage n’umuco w’u Rwanda, aho bazanyura mukarere ka Kamonyi, Ruhango basoreze urugendo kuri Hoteli ya Mt. Huye mukarere ka Huye intara y’amajepfo.

Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga wahariwe ubukerarugendo wizihizwa taliki 27 Nzeri buri mwaka, ariko mu Rwanda ukaba uzizihizwa taliki ya 1 Ukwakira, iki gikorwa kikazabera mukarere ka Huye.

Ibi birori bizarangwa no gusura ibyiza nyaburanga bitandukanye bigize aka karere, aho abitabiriye uyu muhango bazasura ‘Ibisi bya Huye.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *