RDB igiye kwinjiza 25% mu bukerarugendo

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere “RDB” gifatanyije n’inzego za Leta n’abikorera mu rwego rw’ubukerarugendo baratangaza ko bifuza kuzamura amafaranga binjizaga mu bukerarugendo bakagera ku kigero cya 25% buri mwaka.

Kariza Belise ushinzwe ubukerarugendo muri RDB

Byatangajwe ikigali uyu ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubukerarugendo usanzwe uba ku italiki ya 27 Nzeri mu nsanganya matsiko igira iti “Ubukerarugendo kuri bose”
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kaliza yatangaje ko ubukerarugendo bugomba kuzamuka mu rwego rw’imikorere ndetse ashishikariza abanyarwanda ko badakwiye kubiharira abanyamahanga ko ahubwo bakwiye gutanga umusanzu wabo kugira ngo iterambere ry’igihugu rigerweho.

Ati “Muri uyu mwaka mu bukerarugendo dufite intego yo kuzamura amafaranga twinjizaga bikagera ku kigero cya 25% buri mwaka, urumva ntabwo ibi twabigeraho dushingiye gusa kuri ba mukerarugendo baturutse hanze n’abanyarwanda ubwabo bagomba kugira uruhare mu kwinjiza aya mafaranga.”

Kaliza yemeza ko imibare irimo kuzamuka ugereranyije n’indi myaka ariko ko bifuza ko izamuka kurushaho ugereranyije n’ibindi bihugu aho ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu bukora cyane bukazamura ubukungu muri ibyo bihugu.

Nubwo kugeza ubu imibare igaragaza ko ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu kuri za pariki bukiri hasi kuko yinjiza 20%, ubushakashatsi bwakozwe na RDB,bugaragaza ko muri uyu mwaka abanyarwanda basura cyane pariki y’Akagera ku kigero cya 61%, Nyungwe igasurwa n’abagera kuri 37 % naho pariki y’ibirunga isurwa na14 %.
Ubukerarugendo nk’imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu cyacu mu 2015, uru rwego rwinjije miliyoni 342 z’ amadolari.

Umunsi mpuzamahanga w’ubukerarugendo, wahuriranye na gahunda y’iminsi ibiri yo gutangiza igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije gushishikariza abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga byo mu gihugu cyacu byiswe “Tembera u Rwanda”.
Icyo gikorwa cyatangiriye mu Ntara y’Amajyepfo “aho Umuhora w’umurage” ugaragaza cyane ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka.

Mu bice nyaburanga bitandukanye byasuwe birimo umusozi w’Ijuru rya Kamonyi uherereye mu karere ka Kamonyi hazwi kuba hari amateka y’abami b’u Rwanda kuko abenshi ni ho babaye hamwe n’ingabo zabo ndetse iki gice kandi gifatwa nk’umutima w’u Rwanda.

Muri ako gace hashyizwe urwibutso rugizwe n’amasuka abiri, igitebo n’umusaraba papa Yohani Pawulo II ubwo yasuraga u Rwanda muri Nzeri 1990 nk’ikimenyetso cy’ubumwe bwa Kiliziya Gatolika n’abanyarwanda.

Umuyobozi w’ishami ry’iterambere n’umurimo muri Kamonyi, Habimana Innocent ati “Uruzinduko rwa Papa yagaragaje ko abanyarwanda bari bageze mu gihe cy’ ihinga kandi ko bagomba guhinga bakeza nk’uko ibimenyetso by’uru rwibutso rubigaragaza.”
Hanasuwe ahazwi nko ku rutare “rwa Kamegeri” mu mudugudu wa Kabambati, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango.

Uru rutare rufite amateka y’uko Kamegeri wari icyegera cy’umwami Mibambwe Sekarongoro Gisanura yarutwikiweho ari muzima.

Iminsi ibiri y’ubukanguramba, yasojwe no kurira umusozi wa Huye “Ibisi bya Huye” hazwi ku izina ryo kwa Nyagakecuru wari umugore wigometse ku ngoma y’umwami Ruganzu II Ndoli,waje kwicwa n’uyu mwami abifashijwemo n’ingabo ze zitwaga “Ibisumizi”.

Igikorwa cy’ubukangurambaga bwo gusura u Rwanda ku banyarwanda ngo bamenye ibyiza nyaburanga “Tembera u Rwanda” kizamara igihe kigera ku mezi atatu aho RDB yahisemo ibice bitandukanye byateza imbere ubukerarugendo harimo mugihugu.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *