RBC yemeye kunoza imicungire

Abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, bitabye Komisiyo y’Inteko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta batanga ibisobanuro ku makosa yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu mwaka wa 2014-2015, bemera ko bagize intege nke, ariko bagiye kwivugurura mu micungire y’imari n’umutungo.

Umuyobozi wa RBC CONDO JEANINE ubanza i Buryo

Amwe mu makosa yagaragaye arimo kudatangira igihe inyandiko zigaragaza uko umutungo wakoreshejwe, utarameneyekanye icyo wakoreshejwe wakoreshejwe harimo miliyari imwe n’igice atagargazwa icyo yakoze ariko ntikigaragaze inyandiko zibihamya (Supporting Documents) n’ibindi.

Hari kandi n’ikibazo cy’imiti ibikwa mu buryo butujuje ubuziranenge, bigatuma isaza imburagihe kandi hari bimwe mu bitaro biba biyikeneye igapfa ubusa.

Umuyobozi wa RBC Dr Condo Jeannine na James Kamanzi Umuyobozi wungirije, ubwo bari imbere ya PAC, bavuze ko nubwo imiti yahombye ari ikibazo hari bimwe mu bimaze kujya mu buryo ku birebana n’ingamba bafashe aho amakosa ku miti yajyaga isazira mu bubiko atazongera kubaho.

Dr Condo yagize ati “Nk’ubu mu ngamba twafashe noneho iyo imiti itumijwe, tubanza gukora ibyo bita “Quality check” hagamijwe kubanza gusuzuma ireme n’ubwiza bw’ubuziranenge; iyo dusanzwe harimo ikibazo, dusaba abayiduhaye kohereza indi. Hari iyo dushobora gusubiza inyuma iyo bibaye ngombwa, ikindi ni uko hari ibyorezo bimwe by’indwara byagabanyutse bigatuma imiti yabyo idakoreshwa n’abaturage, bigatuma imara igihe mu bubiko.”

Umuyobozi wungirije wa RBC Kamanzi James yasobanuye ko kuba hari amafaranga yakoreshejwe ariko nta nyandiko byatewe n’uko RBC yishyuye imisoro mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), bagatinda gutanga inyandiko igaragaza icyo yakoze kuko zabonetse nyuma, bitewe n’imiterere y’amashami akorera muri RBC akoresha uburyo butandukanye bw’ibaruramari.

Mu zindi mpamvu RBC yagaragaje zatumye zimwe mu nyandiko zitaboneka ni uko hari ibyo batumvikanyeho neza n’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta bitewe n’uko ngo habaye igenzura inshuro ebyiri abasaba zimwe mu nyandiko bumvikana ko ibindi atazabibabaza mu rindi genzura, ariko ngo agarutse yongera kubibabaza.

Perezida wa PAC Nkusi Juvanal, n’abandi badepite bagize PAC basabye RBC ko mu byo bakosora byose bagomba kwihutira gushyiraho abagize inama y’ubutegetsi, kuko byafasha mu mikorere no guhwitura abantu aho bitagenda neza.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *