Rayon Sport: Byarangiye Minnaert ahigitse Gomez Da Rosa, menya impamvu

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sport bwamaze gutangaza ko Umubiligi, Ivan Minnaert ari we ugomba gusimbura Olivier Karekezi ku gutoza iyi kipe, ni mu gihe hari abatekerezaga ko ako kazi kazahabwa Umufaransa Didier Gomez Da Rosa wahoze wagiriye ibihe byiza muri iyi kipe.

Minnaert akigera muri Rayon sport yari yungirijwe na Masudi

Minnaert yatoje ikipe ya Rayon Sport mu gihe cy’amezi abiri gusa yo mu mpera za 2016, icyo gihe yayisezeyeho nabi kuko yasize avuze ko abayobozi bayo ari abanyamanyanga ndetse anananirwa gutwara igikomba cya Startimes Rayon sport ubwayo yari yateguye.

Minnaert yavuze ko yari ababajwe no kuba adahembwa neza nk’uko yari yarabisezeranyijwe, icyakora kuri ubu ubuyobozi bushya bwa Rayon sport burangajwe imbere na Paul Muvunyi nka perezida w’iyi kipe bwatangaje ko uyu Mubiligi ari we ugomba gutoza Rayon sport mu gihe cy’imikino itatu hanyuma uko azitwara akaba ari byo bizagenderwaho ahabwa amasezerano y’igihe kirekire.

Muri iyo mikino itatu Minnaert azatoza harimo ibiri izahuza Rayon sport na  Mamelodi Sundowns mu gikombe cya CAF Champions League ndetse n’uwa AZAM premier League ubahuza na Gicumbi FC kuri uyu wa 01 Werurwe 2018, yose azayihemberwa amafaranga 1000$.

Nk’uko byatangajwe na Muvunyi Paul, ngo basanze umutoza Gomez ahenze mu mafaranga y’umushahara yasabaga kuko yasabaga kuyitoza imyaka ibiri akajya ahembwa amadorali ibihumbi bitandatu (6 000$) asaga Miliyoni 5 136 000 Frw ku kwezi.

Bitegenyijwe ko Minnaert nanahabwa amasezerano ngo azajya ahembwa amadorali atari hejuru y’ibihumbi bine.

Inkuru bifitanye isano

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *