Raila Odinga yitegura kuganira na Kenyatta, amatora yo arakomeza

Nyuma yaho atangarije ko atazitabira amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuri uyu wa 26 Ukwakira 2016,umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kenya (NASA), Raila Odinga yatangaje ko yiteguye kujya mu biganiro na perezida Uhuru Kenyatta bigamije kuvanaho urujijo ku makuru amuvugwaho, amategeko ya Kenya yo ategeka ko mu gihe umukandida abaye umwe ku mwanya bihita byemezwa ko yegukanye amatora, bivuze ko Kenyatta ari we waba yatsinze amatora.

Uhuru Kenyatta(ibumoso)-Raila Odinga(iburyo)

Ubwo yari mu kiganiro kuri radio y’igihugu, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Raila Odinga yatangaje ko ashaka kuganira na Uhuru ku makuru atangazwa ndetse hakabaho n’ubufatanye hagati ya NASA na Jubilee, ishyaka rya Uhuru Kenyatta.

Uyu muyobozi wa NASA ashinja guverinoma kuba yaramwatse abapolisi bamurindaga, ibi bikaba byaragaragazaga ko batifuza ko amashyaka atavuga rumwe na leta atitabira amatora yo kuri uyu wa 26 Ukwakira 2017.

Ku mugoroba wo kuwa kabiri nibwo komisiyo y’amatora mu gihugu cya Kenya IEBC yatangaje ko yakiriye ibaruwa y’abayobozi ba NASA ivuga ko bavanyemo kandidatire yabo, nayo ihita ivuga ko abakomiseri bagiye kwicara bagafata imyanzuro izakurikizwa.

William Ruto, visi perezida w’igihugu cya Kenya, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko kuba Raila atazitabira amatora ari uko atiteguye, naho Perezida Kenyatta amushinja akaba agamije guhombya umutungo w’abaturage .

Ibaruwa yanditswe na komisiyo y’amatora muri kenya

yagize ati”Ubutabera ni iki mu kwivana mu matora nyuma yo gutuma Abanyakenya batakaza miliyari 12 z’amashilingi y’amanyakenya?”

Abajijwe ku nkunga yahawe, Raila Odinga yavuze ko inkunga yatanzwe n’abaturage yakoreshejwe yose ubwo yiyamamazaga, bikaba bidashoboka kuyigaruza. Biteganyijwe Odinga yerekeza muri leta zunze ubumwe z’Amerika ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu.

Ibaruwa ya Raila Odinga isaba kuva mu matora

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *