RAB isabe imbabazi kubera miriyari 16

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze yumutungo wa leta basanga ubuyobozi bwa RAB bukwiriye gusaba imbabazi kubera umutungo wa leta utimukanwa ugizwe namazu yagaciro ka miriyari 16, RAB yahawe gucunga ariko nanubu ukaba uraho ntacyo ukoreshwa ahubwo urimo kwangirika…..

rab-rwanda-news.jpg

Visi perezida wa PAC Karenzi theoneste, mubadepite bahase ibibazo abayobozi ba RAB ubwo bari imbere ya PAC ubwo batangaga ibisobanuro kumikoreshereze yumutungo wa 2014/2015, yibukije ko uwo mutungo ugizwe namazu 14 ari mugihugu cyose byumwihariko muri za sitasiyo zose za RAB, ikoreramo, ario akaba atabyazwa umusaruro, ahubwo arimo kwangirika ntanasanwe, dore ko umuyobozi wa RAB avuga ko ntangengo yimari ihari yo kuyasana yose, avuga ko ku ikubitiro bagiye gusana 2 gusa..

Kubirebana nicyo kibazo Vperezida wa PAC cyimwe numugenzuzi mkuru wimari ya Leta, Obadiah Biraro basanga bitumvikana, uburyo habaye guseta ibirenge mugukoresha umutungo Leta yabahaye kugirango babashe kwibeshaho kubirebana ningengo yimari, aho gukomza kuba umtwaro kuri leta… Umugenzuzi mukuru wimari ya Leta Obadiah Biraro ati “habayemo uburangare, dore nkubu leta yari yubatse ayo mazu kugirango bayakodeshe abyazwe umusaruro, kuburyo RAB yakwigenga ikarekeraho kuba umuzigo kuri leta, nibushobozi nuburenganzira bahawe bwo gukorera amafaranga kugirango bibesheho, ariko ntibabikoze none amazu aria ho agiye kugwa ntanasanwa’’

Mubindi bibazo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) cyemereye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoresherezwe y’umutungo wa Leta (PAC) ko habayeho uburangare mu bugenzuzi bw’imari, nimikoreshereze yumutungo, aho, Muri rusange Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2014/2015, igaragagaza ko yasanzemo ibibazo 35 akaba ari na byo abagize iki kigo bagiye gutangaho ibisobanuro mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 27 Nzeri 2016.

Ibyo bibazo birimo mafaranga asaga miriyoni 15 bacuruje inyongeramusaruro nyuma umubaruramari akabitsa kuri konti ½ miriyoni 7 gusa, asaga miriyoni 114 atagaragara mubitabo byibaruramari bahaye MINECOFINE, aha, Umuyobozi wa RAB yemera ko ari amakosa yakozwe nuwari umukozi wabo ubu wahawe ibihano byo gusezererwa mukazi, ariko anakurikiranwa munkiko, iibazo cya toni zisaga 5 zimbuto zasohotse mububiko, ntibagaragaze ko hari icyasotse, Depite Munyangeyo theogene, na Hon Karemera Thierry bagize Komisiyo ya PAC basaba ubuyobozi bwa RAB, kwikosora bakemera gukorera hamwe nibindi bigo bahujwe basangiye inshingano aho kugirango buri muntu kugiti cye akorere mubwiru, atazi nuwo aha raporo… kuko ngo bigabanya urujijo, bigatuma nabagize inama yubutegetsi bari bayobowe na perezida wa BOARD Nyombayire Gorge barushaho kumenya imiterere yibibazo biri mukigo dore ko yanenzwe na Perezida wa PAC nkusi yevenali ko ibyinshi mubibazo abagize inama yubutegetsi ibimenya aruko Umugenzuzi mukuru yatangiye igikorwa cy igenzura nyirizina.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *