Polisi icumbikiye Ngiruwigize Vincent na Kabuto Gaetan bashakaga kugurisha moto y’abandi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye, kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Gashyantare yataye muri yombi abagabo babiri bibye moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RD 667Z bashaka no kuyigurisha

Abafashwe ni Ngiruwigize Vincent w’imyaka 44 na Kabuto Gaetan w’imyaka 56, bakaba barafatiwe mu mudugudu wa Nyarurembo akagari ka Gitwa Umurenge wa Tumba.

Iperereza ryerekanye ko Kabuto yari yaragiranye amasezerano na nyiri moto ko azajya ayimutwarira  attwara abagenzi akajya amwishyura, ariko Kabuto yaje kugambana na Ngiruwigize ngo bayigurishe bafatwa bataragera ku mugambi wabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze kokugirango aba bajura bafatwe ari umuturage wari usanzwe uzi iyi moto ndetse na nyirayo wahaye Polisi amakuru.

Yavuze ati:”Icyo twamenye ni uko nyir’iyi moto ukorera mu karere ka Gicumbi atari azi ko moto ye igiye kugurishwa. Ariko umuntu wari usanzwe azi nyir’iyi moto yabonye Ngiruwigize na Kabuto bayigurisha nibwo yahamagaye Polisi ndetse anabimenyesha nyirayo.”

CIP Kayigi yavuze kandi ati:”Tukimara kumenya ayo makuru, abapolisi bagiye aho aba bagurishaga n’uwaguraga bari, bafata Ngiruwigize na Kabuto bamaze gusinya amasezerano y’ubugure yemeza ko iyo moto bayigurishije miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda. Aba bombi ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.”

CIP Kayigi yakomeje avuga ati:”Abantu bakwiye kuba maso igihe hari icyo bagiye kugura kuko hari igihe babihomberamo. Urugero nk’uyu wari ugiye kugura iyi moto ntiyari yabanje kureba niba koko iyi moto yanditse kuri uyu wayigurishaga.”

Polisi yakajije imikwabu yo gufata moto zibwa, kuko kuva uyu mwaka watangira abajura ba moto 15 bamaze gufatwa, kandi na none kuva  uyu mwaka watangira abantu 14 bagejeje ibibazo byabo kuri Polisi bagaragaza ko moto zabo zibwe zose zarafashwe.

Impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) yatangiye gukangurira abamotari bose gushyira kuri moto zabo utwuma dukoresha  ikoranabuhanga rya GPS, tukaba tuzajya dufasha kumenya aho moto yibwe iherereye.

Kugeza ubu, kuri moto zirenga ibihumbi 55 zibarirwa mu gihugu hose, izirenga ibihumbi 13,700 zikorera mu mujyi wa Kigali.
SRC: RNP
Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *