Police yagaruye abantu 28 bari bagiye gucuruzwa

Mumezi abiri ashize, James Buyinza n’umugore we ubwo basengeraga ku itorero rya Restoration Church riherereye I Masoro mukarere ka Gasabo, basabwe n’umwe mubashumba babo amafranga kugirango abafashe kujya gutura mu gihugu cya Australia.

Umwe mubari bijejwe kujyanwa muri Australia

Ntibazuyaje. Buyinza yahise afata icyemezo n’umugore we, bashakisha byihuse miliyoni ebyiri (Rwf2, 000,000) bayashyikiriza uyu mushumba kugirango abafashe gushaka ibyangombwa bizabageza muri iki gihugu cya Australia.

Si Buyinza n’umuryango we gusa bakoranye nuyu mushumba, ahubwo n’abandi bantu 26 kuri uru rusengero niko babigenje. Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere ubwo berekanagwa na Polisi y’U Rwanda, Buyinza yagize ati: “Umupasiteri witwa Eric yaratwegereye n’umuryango wanjye atwizeza ukuntu tugiye kubona inzu nziza muri Australia, akazi ndetse n’amashuri meza y’abana bacu. Twarabyemeye adusaba miliyoni y’amafranga buri muntu ariko atubwira ko abana bo batazishyura.”

Kamariza Julienne nawe wasenganaga na Buyinza, yabwiye itangazamakuru uko byamugendekeye. Ati: “Uyu mugabo yatweretse amahirwe adasanzwe yo kutujyana muri Australia. Twarabyemeye n’umuryango wanjye yewe tumwishyura miliyoni ebyiri n’igice (Rw2, 400,000) kugirango adushakire ibyangomba.”

Nkuko bitangazwa n’aba kimwe n’abandi berekanywe na Police y’u Rwanda k’umunsi w’ejo, ngo uyu mutekamutwe yabajyanye I Burundi, aho yabijeje ko ariho byoroshye gushakira ibyangombwa.

Police irihanangiriza abanyarwanda

Police y’u Rwanda n’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu gihugu, barakangurira abanyarwanda kwirinda uwabashuka uwo ariwe wese, kuko abatekamutwe ngo bamaze gufata intera ndende.

Umuvugizi wa Police y'u Rwanda ACP Celestin Twahirwa aganira n'abanyamakuru

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police Celestin Twahirwa, avuga ko iyo urebye ibyo bari babijejwe n’ukuntu bagiye bababeshya beshya kugeza n’igihe babagejeje i Burundi, ngo byerekana ko bari babafitiye umugambi.

ACP Twahirwa yagize ati: “Dusanga ari ikintu cyo gucuruza abantu cyari kigamijwe. Police isanga aba bose nta ruhare babigizemo ariyo mpamvu bahita basubira mu miryango yabo badakurikiranywe ku cyaha icyo aricyo cyose.”

ACP Twahirwa yakomeje avuga ko abagize uruhare muri iki cyaha ngo bari gushakishwa kugira ngo bakurikiranwe. Nyuma y’uko iki cyaha kigaragaye, Police irasaba abanyamadini kugerageza kugenzura intama zabo, birinda ko hari uwaca mu idini agakora nk’ibi.

Icyaha cyo gucuruza abantu kirahanirwa, gucura umugambi wo gucuruza umuntu byabereye mu gihugu umuntu ashobora guhanishwa igifungo guhera ku mwaka umwe kugera kuri itatu.

Iyo habayeho gucuruza no kugura abantu mu gihugu bihanirwa imyaka hagati y’itanu n’irindwi y’igifungo, naho iyo bibaye gucuruza abantu byambukiranya imipaka igihano kigera ku myaka 10 cyangwa 15 n’amande agera kuri miliyoni eshanu.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *