Perezida wa Colombia niwe wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Ukwakira 2016, Perezida w’igihugu cya Colombia Juan Manuel Santos yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Perezida wa Colombia

Iki gihembo uagihawe na komite ishinzwe gutoranya abahabwa icyo gihembo, iri mu gihugu cya Norway, kubera uruhare rukomeye yagize mukugirana amasesezerano y’amahoro n’umutwe wa FARC muri Nzeli 2016, aya masezerano akaba yaragezweho hashize imyaka ine.

Uyu mukuru w’Igihugu cya Colombia kandi yahawe iki gihembo kubera uruhare runini yagize muguhagarika intambara yamaze imyaka 52 igihugu cye kirwana nizi nyeshyamba.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko iyo ntambara hagati ya Colombia n’inyeshyamba yahitanye abantu babarirwa mu bihumbi 260 naho abarirwa muri miliyoni esheshatu bakuwe mu byabo.

Iki gihembo Perezida wa Colombia yagihawe na Kaci Kullmann Five, Perezida wa komite itora abahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel wavuze ati: “Iki gihembo kigomba kugaragara nk’igituwe abaturage ba Colombia batigeze bacika intege mu guharanira amahoro nubwo banyuze mu bihe bikomeye, kigaturwa kandi impande zose zaharaniyekugera ku amahoro.”

Iki gihembo cyahatanirwaga n’abandi bakandida bagera ku 376, 228 harimo Papa Francis, Edward Snowden, Minisitiri w’Intebe w’Ubudage Angela Merkel na Dogiteri Denis Mukwege.

Igihembo cy’amahoro cyiritiriwe Nobel, gifite agaciro k’ibihumbi 930$. Kizashyikirizwa Perezida Santos tariki ya 10 Ukuboza 2016, ku munsi Nobel yapfiriyeho.

Iki gihembo kimaze kwegukanwa n’abantu batandukanye umwana w’umukobwa w’imyaka 16 Malala Yousafzai na Kailash Satyarthi, Ellen Johnson Sirleaf, Leymah Gbowee na Tawakkol Karman, Perezida w’Amerika Barack Obama, Wangari Maathai na Nelson Mandela.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *