Perezida Trump yahishuye irindi banga ryamuhesheje intsinzi

Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje irindi banga yakoresheje rikamuhesha instinzi yo kuyobora igihugu cy’igihangange nka leta zunze ubumwe z’Amerika, bamwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa by’uyu mugabo bo ahubwo bavuga ko icyo yita ibanga ryamuhesheje instinzi ari cyo kimusebya umunsi ku munsi.

Trump ubwe yavuze ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urubuga rwa Twitter ari imwe mu maturufu akomeye yamufashije kwinjira muri Whitetehouse nka perezida agahigika Hillary Clinton bari bahanganye.

Abanyamerika barenga 40% baricuza kuba baratoye Donald Trump

Ubwo yari mu kiganiro cya Sunday morning future kuri Fox news, perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika yashimangiye ko imbuga nkoranyambaga zimufasha cyane kugeza ubutumwa bwe ku batuye isi bose kandi zikaba zaramufashije kugera ku butegetsi bwo kuyobora abanyamerika, ibi bitandukanye n’ibivugwa n’abakurikiranira hafi ibyo uyu mugabo akorera kuri bene izi mbuga kuko ahubwo bemeza ko izo mbuga nkoranyambaga zituma abantu benshi bamutuka abandi bakagaragaza ko batamwemera. Icyakora Trump we yavuze ko ahubwo izo mbuga zamufashije guhangana n’amakuru mabi yamuvugwagaho mu gihe cyo kwiyamamaza.

Yagize ati “Simpamya ko nari kuba ndi hano muri White house iyo ntaza gukoresha imbuga nkoranyambaga. Hari amakuru y’ibihuha hanze aha. Mvugishije ukuri itangazamakuru ntiryambaniye neza. Gukoresha Twitter, instagram na facebook cyane ni uko ariho umurongo mugari kuko nkurikirwa n’abasaga miliyoni 125, iyo umuntu amvuzeho amakuru runaka mpita mbibona”.

Perezida Trump akomeza avuga ko hari inshuti ze zimubuza gukoresha imbuga nkoranyambaga, nyamara bimufasha guhangana n’itangazamakuru baba bafitanye ibibazo bityo akagaragariza ukuri kwe kuri Twitter.

Impuguke muri politiki zo muri leta zunze ubumwe z’Amerika zivuga ko kuba perezida Trump akoresha cyane imbuga nkoranyambaga bituma akurikirana umunsi ku wundi ibimuvugwaho, bikaba byamufasha no gukosora ibitagenda neza.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *