Perezida Kagame yasabye abayobozi kudatinda mu makoni

Perezida wa Repuburika Paul Kagame yasabye abayobozi gusezera ku muco w’imikorere irandaga aho usanga serivisi igera ku wuyikeneye biciye mu nzira zitabarika(bureaucracy).

Perezida Kagame mu irahira ry'Abaminisitiri bashya kuri uyu wa kane

Perezida Kagame yabivuze ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri mushya w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango ndetse n’abanyamabanga ba Leta bane baherutse gushyirwa mu myanya.

Yagize ati “Abayobozi benshi binubira ‘bureaucracy’ ariko ugasanga ahubwo nabo ubwabo bayirimo bayishyigikiye. Tugomba kwiga gukora neza kandi vuba. Nk’ubu abantu bane bavugiye rimwe indahiro yabo kandi ntacyo byishe.”

Aha kandi Kagame yerekanye ko abayobozi bariho n’abashya bashyizweho bagomba kuzirikana intambwe igihugu kigezeho, kandi bagaharanira kurushaho gutera indi ntambwe.

Ku bavanywe mu mirimo nabo, Perezida Kagame yagize ati “Abatakiri muri iyi mirimo nabo bagomba kumva ko bagitegerejweho gukora neza izindi nshingano bahabwa, cyangwa no mu gihe baba bakora ibyabo.”

Perezida Kagame mu ijambo rye kandi yasabye abari mu nteko ahabereye umuhango wo kurahira, kunamira Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana ku wa 3 Ukwakira ubwo yagwaga ku ngazi-escaliers- zo ku nteko aje ku kazi.

Yagize ati “Mucyo yari umuyobozi mwiza, wicisha bugufi, utiremereza nk’uko tujya tubibona hamwe na hamwe. Turamushimira, kandi mureke tumwibuke.”
Kagame kandi yasabye ko ababishinzwe bakosora, bakongera Ambasaderi Valentine Rugwabiza ugiye guhagararira u Rwanda mu muryango w’Abibumbye kuri lisiti y’abagize Guverinoma.

Yagize ati “Abantu bashobora kutumva imbaraga bifite ariko ku bwanjye binyorohereza akazi. Aha yasobanuye ibyo Rugwabiza agiye gukora agira ati “ahawe inshingano zikomeye aho atazahagararira u Rwanda mu kindi gihugu gusa, ahubwo mu bihugu. Ubwo rero igihe azaba yaje nko mu biruhuko agasanga habaye inama y’abaminisitiri azaba agomba kuyitabira.”

Rugwabiza asimbuye Eugene Richard Gasana wasezerewe ku mirimo ye muri Kanama uyu mwaka.

Abagize guverinoma bashya barahiye uyu munsi ni Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafali Esperance.

Hari kandi umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye; Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage; Munyeshyaka Vincent, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko; Uwizeyimana Evode n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi: Nsengiyumva Fulgence.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *