Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cy’insengero zafunzwe

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakomoje ku kibazo cy’insengero zafunzwe muri Kigali. Yavuze ko iyo insengero z’amadini atandukanye zibaye nyinshi ahantu hamwe biba akajagari, anashimangira ko kandi ako kajagari ahanini kabaho bitewe n’uko ubuyobozi nabwo buba buteye.

Kagame yemeje ko gufunga insengero zituma gusenga biba akajagari atari ukwima abantu uburenganzira n’ubwigenge, avuga ko ahubwo bigamije gutuma habaho imikorere yo mu mucyo.

Ubwo yasozaga umwiherero wa 15 waberaga i Gabiro ku wa 01 Werurwe 2018, perezida Kagame yakomoje ku ifungwa ry’ínsengero 700 mu mujyi wa Kigali, aho yavuze ko ari akajagari anabaza impamvu nta bikorwa by’iterambere cyangwa by’ubucuruzi nk’inganda birafungurwa kuri icyo kigero.

Yagize ati ’’Ikindi kintu gifite umusaruro kirengeje 700 muri uriya mujyi ni  iki? ni inganda? ariko amadini mwagezaho murafunga. Ubwo bivuze ngo ni akajagari. Akajagari kabaho kubera uko ubuyobozi buteye, kabaho bitewe n’ikintu kibuze mu muco, imibereho n’imikorere’’.

Umukuru w’igihugu akomeza avuga ko hari Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika baba bashaka kwigumira mu kajagari noneho ubuyobozi bwababuza bugamije iterambere, amahanga agatera hejuru ngo abaturage babujijwe uburenganzira n’ubwisanzure.

Ati”Numubuza, bati u Rwanda rwabaye urubuza abantu ubwigenge, ntabwo binyagambura, barabuza amadini kubaho uko ashatse ariko ntabwo bimeze nkíbyabo bareba”.

Perezida Kagame avuga ko akajagari nk’aka kabaho mu mahanga ahanini bitewe n’uko abantu baba bararangije gukora ibintu byose bityo bagafata n’umwanya wo kujya mu bidafite akamoro gusa Kagame yanavuze ko Abanyamahanga bo baba bafite uburyo birinda ingaruka z’ako kajagari.

Aho niho Perezida Kagame yahereye agira inama Abanyarwanda kwirinda umurengwe w’abanyamahanga ahubwo bagasigasira umuco wabo.

Mu bindi bijyanye no kwica umuco umukuru w’u Rwanda yanakomoje ku kibazo cy’abaryamana bahuje ibitsina avuga ko ibyo byose ari iby’abanyamahanga.

Hashize ibyumweru bibiri Leta y’u Rwanda itangije gahunda yo gufunga insengero zitujuje ibyangombwa birimo ibikorwaremezo ndetse n’ibyemezo bya Leta. Kugeza ubu insengero zirenga 700 nizo zafunzwe.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *