Perezida Kagame yagarageje irindi banga ry’izuba

Perezida Paul Kagame yahamagariye amahanga kongera imbaraga mu gukoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba mu rwego rwo kwirinda imihindagurikire y’ikirere.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mikoreshereze y’imirasire y’izuba (International Solar Alliance (ISA) iri kubera i New Delhi mu gihugu cy’Ubuhinde, Kagame yavuze ko ibihugu bigira izuba ryinshi bidakwiriye kubura ingufu.

Yagize ati”Ibihugu bikunda kuvamo izuba ryinshi ku isi ntibyakabuze ingufu, impamvu bazibura ni inshoberamahanga udashobora kumva. Ibihugu birenga kimwe cya kabiri mu byasinye amasezerano y’ubufatanye na ISA ni ibyo muri Afurika”.

ISA ni gahunda yatangijwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mihindagurikire y’ikirere ku wa 30 Ugushyingo  2015, i Paris, iyi gahunda ikaba igamije guteza imbere ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

Perezida Kagame avuga ko izuba ari isoko y’ingufu kandi rikaba igisubizo cy’imihindagurikire y’ikirere akaba ari yo mpamvu hakwiriye gushyirwaho umurongo mugari wo gukoresha izi ngufu.

Ati”Ingufu zituruka ku mirasire y’izuba ni igisubizo kimwe cy’imihindagurikire y’ikirere. Imirasire y’izuba ikwiriye kwizerwa ndetse no guhenduka nk’izindi ngufu zose. Ntabwo turi kubungabungabunga ibidukikije gusa ahubwo turimo no kurinda abaturage bacu tunaharanira imibereho myiza yabo”.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byafashe iya mbere mu gukoresha imirasire y’izuba, aho ku ikubitiro hatanzwe Megawat 8.5 mu karere ka Rwamagana. Mu ngamba z’igihugu muri gahunda y’imyaka irindwi biteganyijwe ko izi ngufu ziziharira 48%.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *