Perezida Kagame yadufashe mu mugongo – Magufuli

Perezida w’Igihugu cya Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli, yashimiye byimazeyo Perezida Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda na Uhuru Kenyatta wa Kenya uburyo bamufashe m’umugongo ubwo igihugu cye cyibasirwaga n’umutingito.

Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli na Perezida Paul Kagame munama ya 17 idasanzwe y'abakuru b'Ibihugu bigize umuryango wa EAC

Nkuko byasohotse k’urubuga rwa Perezidansi ya Tanzania, k’umunsi w’ejo Perezida Magufuli yavuze ko aba bakuru b’ibihugu by’ibituranyi aribo bafashe iya mbere bakamuhamagara bamwihanganisha nyuma y’uko abaturage 19 b’iki gihugu bitabye Imana bishwe n’umutingito.

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, umutingito ufite uburemere bwa 5.9 wahitanye abaturage 19 muri iki gihugu cya Tanzania, abandi 300 barakomereka.

Imibare igaragazwa n’iki gihugu ivuga ko amazu agera kuri 2, 063 yasenywe burundu n’uyu mutingito wanumvikanye mu Rwanda, Uganda n’agace k’iburasira zuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Imibare kandi igaragaza ko andi mazu 14,081 yangiritse bikabije, ubu abaturage 126, 315 bakaba bakeneye ubufasha bwihuse.

Kugeza ubu amashiringi ya Tanzania angana na miliyali eshatu na miliyoni magana atandatu (Sh3.6 billion) niyo amaze gutangangwa n’abagira neza bafasha iki gihugu gusana ibyangiritse.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *