Perezida Kagame azafungura umwaka w’Ubucamanza

Ku wambere taliki 10 Ukwakira 2016, biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame azatangiza umwaka w’Ubucamanza. Umwaka w’Ubucamanza mu Rwanda uba n’umwanya wo kugaragaza ibyo uru rwego ruba rwaragezeho mu mwaka ushize.

abucamanza.jpg

Muri uyu muhango uba buri mwaka, umukuru w’Igihugu aboneraho umwanya wo gutanga inama n’impanuro ku bacamanza n’abanditsi b’Inkiko kugirango barusheho kunoza umwuga wabo.

Umukuru w’Igihugu kandi anaboneraho umwanya wo gukangurira abanyarwanda kwihesha agaciro bitandukanya n’Ubutabera mpuzamahanga akenshi bukunze kubogama.

Ubwo yavugaga ijambo mumwiherero wo gutangiza umwaka w’ubucamanza uheruka, Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda badakwiye kwemera ko bashyirwa mubo ibihugu bikomeye byita “Abadasa n’abandi”.

Yagize ati: “Amategeko agenga Isi ya none yahaye abantu uburenganzira bwo kumva ko abantu bamwe basa kurusha abandi. U Rwanda ntabwo rukwiye kuba mubumva ko bari hasi y’abandi.”

Ubutabera bw’u Rwanda bwishimira byinshi bimaze kugerwaho mumyaka ishize. Avuga ijambo mugutangiza umwaka w’Ubucamanza ushize, Perezida w’Urukiko rwikirenga Prof. Sam Rugege yavuze ko urwego rw’Ubutabera mu Rwanda rumaze kugera ahashimishije, nubwo amahanga akibona igihugu mundorerwamo itari nziza.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *