Perezida Kagame agiye kurahiza abaminisitiri bashya

Perezida wa Repuburika agiye kwakira indahiro y’abaminisitiri ndetse n’abanyamabanga ba Leta bashya, aho bahamiriza igihugu cyose ko bazakora inshingano bahawe, bagaharanira icyagirira abanyarwanda akamaro.

Perezida Paul Kagame avuga ijambo mu nteko ishinga amategeko ahasanzwe habera irahira ry'abayobozi mu 2013

Kuwa 3 Ukwakira niho Perezida wa Repuburila Paul Kagame yavuguruye Guverinoma, aho yahaye Minisiteri y’Ubuzima umuyobozi mushya, Dr Diane Gashumba wari umaze amezi make agizwe Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Minisiteri y’Ubuzima nayo yari imaze iminsi idafite uyikuriye, kuko Dr Agnes Binagwaho nawe yari amaze iminsi asezerewe.

Kwimurwa kwa Gashumba byatumye Esperance Nyirasafari wari umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’’abaturage azamurwa mu ntera, aba Minisitiri mushya muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Izindi mpinduka zabaye muri Minisiteri y’Ubutabera, ahongewemo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’ibirebana n’amategeko, uyu mwanya ukaba warahawe Evode Uwizeyimana, wari mu kigo gishinzwe ivugurura ry’amategeko.

Minisiteri y’Uburezi, iy’Ubucuruzi n’inganda yanogeweho inshingano zari iza Minisiteri y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Minisiteri y’Ubuhinzi, ndetse n’iyimirimo ya Leta, nazo zagiye zibona abanyamabanga ba Leta bashya.

Aha kandi uwari Minisitiri w’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba Valentine Rugwabiza yoherejwe guhagararira u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, New York, asimbura Eugene Richard Gasana wari uherutse kwirukanwa.

Sheikh Musa Fazili Harelimana wari umaze imyaka icumi muri Minisiteri y’Umutekano yasezerewe muri iyi guverinoma, aho na Minisiteri yayoboraga yasheshwe.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amabuye y’Agaciro muri Minisiteri y’Umutungo kamere nawe yavanyweho n’’inshingano ze zongerwa ku za Minisitiri Vincent Biruta.
Mu ivugururwa rya Guverinoma, Perezida Kagame yashyizeho n’abayobozi bashya b’intara, Uw’uburengerazuba n’uw’I Burasirazuba, ndetse n’’amajyaruguru bakaba barasimbujwe.

Hari n’abayobozi b’ibigo bagiye bashyirwaho.

Guverinoma igizwe n’abaminisitiri 20 ubariyemo n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, ndetse n’abanyamabanga ba Leta 10.

Bityo, Guverinoma igizwe n’abantu 30.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *