Papa Francis yinjiranye isengesho n’ubwoba mu bibazo cya Kenya,

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, papa Francis yinjiye mu kibazo cy’abanyapolitiki babiri bahanganye mu gihugu cya Kenya kuri ubu bari no kwitegura amatora aho papa yasabye Raila odinga na perezida Uhuru Kenyatta kujya mu biganiro bigamije amahoro bityo bakazagira amatora aciye mu mucyo.

Aha papa Francis yasuhuzaga imbaga y’Abanyakenya mu mwaka wa 2015

Mu gihe abaturage b’igihugu cya Kenya bitegura amatora ku wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2017, papa Francis yasabye impande zihanganye mu matora y’umukuru w’igihugu kugirana ibiganiro byubaka kandi bigamije amahoro aho yavuze ko yakurikiye neza ibibera mu gihugu cya Kenya akaba atewe impungenge z’uko amatora ashobora kuzasiga hari inzirakarengane zihatakarije ubuzima.

Papa Francis yagize ati “Ndabasaba mwese kwifatanya nanjye mu isengesho dusabira isi amahoro. Muri iyi minsi nkomeje gukurikirana ibibera muri Kenya naherukaga gusura mu mwaka wa 2015 kandi nkomeza no kubasengera, bariya bayobozi bakwiye kuganira bagahuza umutima bagashakira hamwe umuti w’ibibazo barimo.”

Papa Francis yakomeje avuga ko akomeje gusengera abanyakenya kugira ngo basenyere umugozi umwe ndetse n’abanyapolitiki bakore mu nyungu z’abenegihugu ndetse ibyo bakora byose bikaba mu gushaka kwa Jambo.

Papa Francis yaherukaga gusura igihugu cya Kenya mu mwaka w’2015, akaba atewe impungenge n’uko ibyabaye mu matora yo mu mwaka 2008 byakongera kuba aho icyo gihe abaturage basaga 1100 bahasize ubuzima.

Biteganyijwe ko abanyakenya bazasubiramo amatora kuri uyu wa 26 Ukwakira 2017, nyamara umukandida uhanganye na Uhuru Kenyatta, Raila Odinga yavuze ko atazitabira amatora mu gihe abagize komisiyo y’amatora batarirukanwa.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *