PAC yagaye UR yasesaguye miriyoni 900

Abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda bitabye Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze yimari n’umutungo bya Leta PAC, Abadepite batungurwa no kubona Kaminuza y’u Rwanda yarishyuye miliyoni 900 ku mirimo itakozwe kandi rwiyemezamirimo yarishyuwe.

Perezida wa PAC Nkusi Juvenal hagati abaza bimwe mubigo byacunze nabi

Abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda babwiye abadepite ko bagiye gusesa amasezerano na rwiyemezamirimo bishyuye miliyoni zisaga 900 ku nyubako yiswe ‘Vet Complex’, yadindiye kandi yari igenewe gufasha abiga ubuvuzi bw’amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare.

Ako kayabo ka miliyoni zisaga 900 zigaragara muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Raporo ivuga ko zishyuwe rwiyemezamirimo ku mirimo atakoze, akaba ari kimwe mu byo abagize PAC bahamagariye Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ngo butangeho ibisobanuro nyuma y’aho bigaragarijwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2014-2015.

Nk’uko Raporo ibigaragaza, Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare yagiranye amasezerano na rwiyemezamirimo yo kubaka ‘Vet Complex’, inyubako yagombaga gufasha abanyeshuri biga ubuvuzi bw’amatungo, ifite agaciro ka Miliyari 3,7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Depite Kankera Marie Josée umwe mubagize PAC, asanga uwo rwiyemezamirimo yatangiye imirimo yo kubaka umusingi w’iyo nyubako mu gihe hari hasigaye amezi atatu gusa ngo amezi 18 bari bumvikanye ko izaba yuzuye arangire.

Uwo rwiyemezamirimo yishyuwe miliyoni zisaga 900 z’amafaranga y’u Rwanda, ahwanye na 14% y’amafaranga yose y’iryo soko n’inyemezabwishyu ebyiri zigaragaza ko yishyuwe, nyamara nta mirimo igaragara yakoze.

PAC yavuze ko bashingiye kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, iri soko ryo kubaka iyi nzu ryahawe sosiyete EXERT & CHEON KWANGA ENGINNERING GROUP, bikaba bigaragara ko ryajemo ruswa.

Abadepite bavuga ko bitumvikina uburyo umuntu wakoze imirimo itagera ku 8% ahabwa ayo mafaranga angana atyo, mu gihe isoko ryose ryari miliyali eshatu na miliyoni 765.

Rwiyemezamirimo ngo yakoze imirimo ifite agaciro ka miliyoni 308 gusa, nyuma bigaragara ko isoko atazarishobora arahagarikwa imburagihe ariko yishyurwa amafaranga ye yose, wongeyeho miliyoni 664 z’ibyo Atari yakoze.

Perezida wa PAC Nkusi Juvenal hamwe n’abahagarariye ubushinjacyaha, bakomeza banenga uburyo iryo soko ryatanzwe, Nkusi ati “Ubwo koko muri iryo soko ntiharimo ruswa? Ibyo yari gukora nta na kimwe yakoze, iyo si ruswa yigaragaza hari ahandi washakira?”

Umuyobozi ushinzwe imari muri Kaminuza y’u Rwanda, Rubingisa Pudence yemera ko habayeho intege nke (weakness) mu gukurikirana amasezerano y’iryo soko.
Avuga ko byagaragaye ko uwo rwiyemezamirimo yari mu cyiciro cya gatatu hakurikijwe ubushobozi bwe, kandi ngo ingano y’iryo soko ihabwa abo mu cyiciro cya mbere, gusa ngo ibyo by’ibyiciro byashyizweho nyuma y’uko iryo soko ryari ryamaze gutangwa.

Ati, “ibyakozwe sibyo, iyo biza kuba ari byo ntabwo ririya soko twari kurimuha, tumaze kubona ko adashoboye, twafatiriye ingwate ye, dusesa namasezerano’’’ uretse ko abagize PAC batanyuzwe nibisobanuro bya Abayobozi ba UR, bitewe nuko icyo isoko ryatangiwe ari ukubaka inybakao kandi bikaba bitarakozwe

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *