P Diddy arifuza kugura amarushanwa y’umupira w’amaguru muri Amerika

Umuraperi Sean Combs wamenyekanye nka P Diddy  anamenyekana mu ndirimbo nyinshi nka ‘I’m coming home’ yatangaje mu ruhame ko yifuza kugura irushanwa ry’umupira w’amaguru muri Amerika (NFL) akajya aritera inkunga mu rwego rwo kurizamura no guhangana n’ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu rigaragara muri iryo rushanwa.

Umuraperi P Diddy

Ibi P Diddy yabyanditse nyuma y’impaka ndende zimaze igihe kuri Twiiter zivuga ku iterambere ry’umupira w’amaguru muri Amerika n’ivangura riri muri uwo mukino

P Diddy nawe akoresheje urubuga rwa Twitter yagize uruhare muri ibyo biganiro avuga ko yifuza kugura irushanwa ry’umupira w’amaguru w’Amerika akariteza imbere bitewe n’uko abakina uwo mukino abenshi ari abirabura.

Yagize ati “70% by’abakina NFL ni abirabura. Dufite imbaraga zo gushyigikira Colin Kaepernick na Jamelle Hill tukabarinda imbaraga zishaka kubacecekesha.

Ashaka kugaragaza ko atikiniraga mu byo yavuze umuraperi P Diddy yagize ati “Dushaka umupira aho umuntu aba uwo ari we, afite ubwigenge no guhakana ko ikiremwa muntu giteshwa agaciro.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika (NFG), Joe Lockhart aganira n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters yavuze ko ibibera mu mupira w’amaguru muri Amerika biteye umujinya n’agahinda anasaba abakinnyi kwirinda ibikorwa by’ivangura bakora bakajya baririmba indirimbo yubahiriza igihugu bahagaze nkuko byateganyijwe.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *