Nyuma yo kwirukana umukuru wa polisi, Museveni yazamuye mu ntera abofisiye 1384

Ku wa 04 Werurwe 2018, nibwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni yirukanye ku buyobozi uwari umukuru w’igipolisi cy’igihugu cye cya Uganda, IGP Kale Kayihura (ubu ntakiri IGP)

Kuri ubu noneho hagezweho inkuru y’uko uyu muyobozi wa Uganda yazamuye mu ntera abofisiye 1384 bo mu gisirikari.

Kale Kayihura yahise asimbuzwa ku buyobozi bw’igipolisi cya Uganda uwari umwungirije Martin Okoth Ochola. (uyu ubu niwe wahawe ipeti rya IGP (inspector General of Police)

Perezida Yoweri Kaguta Museveni

PerezidaYoweri Museveni yazamuye rero mu ntera  abofisiye 1,384 ba UPDF ,barimo Brigadier Kasirye Gwanga, wahoze ari umuvugizi w’igisirikari cya Uganda akaba yahawe ipeti rya Majoro Generali.

Nk’uko Umuvugizi wa UPDF, Brigadier Richard Karemire abivuga, abofisiye benshi bazamuwe mu ntera, barimo Brigadier Kasirye wagizwe Major general, akaba yemerewe no kuzajya mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse na Maj.gen Rwabantu wagizwe umuyobozi wungirije w’ingabo zirwanira ku butaka.

Brigadier Kasirye Ggwanga-umwe mu basirikari bakuru bazamuwe mu ntera

Yagize ati”Col Charles Wacha yagizwe Brigadier, col Charles Byanyima yagizwe Brigadier, col Nambale yabaye Brigadier naho Col Kagoro aba Brigadier akazajya akora muri Minisiteri y’ingabo.”

Biteganyijwe ko Kale Kayihura azasubizwa muri UPDF ubwo perezida Museveni azaba atanga imyanya mu gisirikari.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *