Nyanza FC yashegeshwe na Rayon sport itegerezanyije amatsiko igisubizo cya FERWAFA

Nyuma yo gusaba kugaruka muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, Nyanza FC ifite amatsiko y’igisubizo izahabwa, mu gihe yaherukaga gusenyuka mu 2013 ubwo Rayon Sports yasubizwaga kuba mu Karere ka Nyanza.

Nyanza FC yahoze ari ikipe ikomeye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, gusa igenda isubira inyuma ,bimwe byaje gutuma mu mpeshyi ya 2013  iseswa bitewe n’uko Rayon sport yari imaze gusubizwa mu karere ka Nyanza.

Nyanza Fc yiteguye gusubira muri shampiyona

Mu ntangiriro za shampiyona ya 2015/2016 Rayon Sports nibwo yahise igarurwa mu Mujyi wa Kigali, maze i Nyanza hasigara icyuho, dore ko ako karere gasangiye ibigwi n’aka Rubavu mu gutanga impano mu mupira w’amaguru gasigara nta kipe gafite.

Nyuma yo kubona ko hari impano ziharenganira bitewe n’uko zitozwa ariko hakabura aho kuzizamurira, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buyisaba ko Nyanza FC yakongera kwandikwa ku rutonde rw’amakipe akina shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Ibaruwa ya mbere Akarere ka Nyanza kayandikiye FERWAFA kuwa 24 Nyakanga 2017, yakirwa kuwa 25 Nyakanga ariko ntiyasubizwa, nyuma y’ukwezi kumwe  hoherezwa indi baruwa ndetse MINISPOC ihabwa kopi, ariko nta gisubizo kiraboneka n’ubu.

Umuvugizi w’iryo shyirahamwe, Ruboneza Prosper yatangaje ko ibaruwa isabira Nyanza FC kugaruka muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yakiriwe, kandi yasubijwe.

Ati “Nyanza yarasubijwe. Ibyo yasabye bigomba guca mu nteko rusange isanzwe. Bigafatwaho umwanzuro.”

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu tugiye kubakirwa Stade mu mushinga wa FERWAFA n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Morocco, iyo ikaba imwe mu mpamvu zituma iyi kipe ishaka kugaruka mu cyiciro cya kabiri ndetse igahatanira kugaruka no mu cya mbere nk’uko byahoze.

Ibaruwa yandikiwe Ishyirahamwe

SRC: Ruhagoyacu.com

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *