Nyanza: Abahoze ari ‘Abatwa’ bifashe nk’Abatware

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Nyanza, mu Murenge wa Mukingo batangaza ko umwuga wabo wo kubumba ukomeje kubateza imbere ku buryo kuri ubu bafite icyizere cy’ahazaza heza, ibi ahanini ngo babishingira ku kuba ibyo babumba bisigaye bikunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga.

Aba basigajwe inyuma n’amateka bibumbiye muri koperative yitwa ‘Poterie Local de Gatara’ batangaza ko kuba ibyo babumba bikunzwe ku masoko ari yo ntandaro y’iterambere bafite.

Abakora umwuga wo kubumba mu buryo bugezweho bo mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Gatagara bakora ibikoresho bitandukanye birimo ibikombe, amasahani, ibisori, amavazi yo gushyiramo indabo n’ibindi bavuga ko biteje imbere.

Ndagimana Emmanuel yagize ati “Ndi umugabo mfite abana, bariga, nkabarihira mituweli nta kibazo dushobora kugira mu rugo. Uyu mwuga urantunze cyane”.

Undi na we ukora aka kazi avuga ko umwuga wo kubumba wamufashije kugera kuri byinshi, birimo no kuba yariyubakiye inzu atuyemo.

Yagize ati “Ndakora nkabona mituweli, mbasha kwigurira umwambaro nabashije no kwiyubakira inzu kandi ndateganya no kuba nazagera no ku bindi wenda nkagura inka.”

Umuyobozi w’iyi  Koperative Nshunguyinka Jean Pierre avuga ko bamaze gutera intambwe ishimishije, dore ko ibyo bakora babibonera isoko.

Yagize ati “Kugeza ubu imikorere yacu ni myiza, tugeze mu rwego rushimishije kuba ibintu byacu bigira isoko, Abanyarwanda n’abanyamahanga babizi kandi babona ku masoko biragurwa kandi birishimiwe.”

Umukozi ushinzwe amakoperative mu murenge wa Mukingo Bikiza Beatrice, avuga ko iyi koperative yagize uruhare mu iterambere ry’abayigize ndetse n’umurenge muri rusange.

Yagize ati “Bari abantu bari aho babumba, abana babo ntibari mu mashuri, mituweli ntibazitangaga, aho bahinduye imikorere barahindutse, bahindura ubuzima bwabo n’ubw’abo baturanye.”

Kugeza ubu iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 12 ikaba yarashinzwe mu 1977 ishinzwe na Padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cya HVP Gatara.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *