Nyagatare: Hari abararana n’amatungo mu nzu

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Katabagemu ho mu karere ka Nyagatare bavuga ko basigaye bararaba n’amatungo  mu nzu, iki akaba ari igisubizo bihimbiye mu rwego rwo guhangana n’abajura babazengereje.

Abo baturage bavuga ko babangamiwe n’abajura babiba amatungo, imyaka iri mu mirima ndetse bakanabatoborera inzu, aba banavuga ko mu rwego rwo kwirwanaho bahisemo kujya bararana n’amatungo mu nzu.

Ubujura butuma bararana n’amatungo mu nzu

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Nyagahanga murenge wa Katabagemu baganiriye na Radiyo Rwanda dukesha iyi nkuru bavuga ko bazengerejwe n’abajura ibintu byatumye bamwe muri bo bahitamo kurarana n’amatungo mu nzu  kugira ngo bagerageze kuyacungira umutekano.

Umwe mu baturage yagize ati “Bwa mbere bantwaye inka, bagarutse bantwara ihene 2, barongera bagarutse bankurira umurima w’imyumbati, ibitoki byo sinakubwira baratema, bagatema nk’abatema mwabo nyine, ntago tucyorora bitewe n’ubu bujura, ntituzi igihe bazira ufite itungo ubu asigaye ararana naryo ngo bataritwara ariko nabyo hari gihe nk’ihene baza bagacukura inzu ntumenye igihe bayijyaniye”

Umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Katabagemu, Ndamage Andrew avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga bugamije gufatanya n’aba baturage  kwicungira umutekano binyuze mu gukaza amarondo akanabasaba kutararana n’amatungo atari cyo gisubizo cyo kutayibwa.

Yagize ati “Nibyo koko ubujura bwo burahari, ariko siyo mpamvu nyamukuru igomba gutuma abaturage bararana n’amatungo bakwiye kumva rero y’uko n’ubwo tugerageza nk’abayobozi kubarindira umutekano ariko igisubizo atari ukurarana n’ayo matungo kuko hari indwara bazandura, ntago bakwiye kumva ko irondo ryakwira hose bakwiye kugerageza uko barinda imitungo yabo batararanye nayo, akayishakira ikizu ariko akanayirinda nibura kugira ngo afatanyije n’irondo bitange umusaruro, mbona kurarana n’amatungo atari cyo gisubizo cyatuma ubujura bucika. Mbona umuti w’iki kibazo ari ukwicungira umutekano mu buryo bw’amarondo bakabyumva nabo ko ari inshingano”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nyuma yo gufatanya n’ubuyobozi hakazwa uburyo bwo kwicungira umutekano bakoresheje amarondo, abaturage bakwiye no gutinyuka bagatangaza abo bakeka ko ari abajura kugira ngo bakurikiranwe.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *