NURC isanga u Rwanda rudakeneye abaganga mu komora ibikomere by’amateka

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC) itangaza ko ibikomere abanyarwanda batewe n’amateka igihugu cyaciyemo bitazavurwa cyangwa ngo byomorwe n’abaganga ahubwo bizomorwa n’ibiganiro hagati y’abanyarwanda ubwabo.

Bishop John Rucyahana aganira n’abasenateri

Ibi byatangajwe na Perezida w’iyi komisiyo Bishop John Rucyahana ku wa 12 Ukwakira 2017 ubwo yamurikiraga inteko rusange ya sena ibikorwa bya NURC mu ngengo y’imari yashize ya 2016/2017 ndetse n’ibizakorwa muri 2017/2018.

Bishop John Rucyahana yavuze ko abanyarwanda batavurwa ibikomere batewe n’amateka arimo na jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 n’abaganga ko ahubwo gufasha abantu kwicara bakabiganiraho abahemutse n’abahemukiwe bakicarana bakaganira bagasabana imbabazi aribyo bizatuma bigerwaho.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko NURC mu gukomeze gufasha abanyarwanda komora ibikomere ifite gahunda yo gushishikariza abantu kwibumbira mu makoperative n’amatsinda bakajya bahaganirira buri wese akavuga ibikomere afite hagashakirwa hamwe icyakorwa ngo bibashe gukira.

Yagize ati “Tugiye kubegera ari benshi kandi mu ngeri zose, abanyeshuri, abagore, abagabo, abagororwa ndetse n’urubyiruko rwo mu bice byose. Ubu ikiruta byose ni ugufasha abantu kwivura ubwabo baganira ku bibazo byabo n’ibikomere bagize”

Izindi gahunda NURC ifite mu mwaka wa 2017/2018 mu kuvura ibikomere ni ubukangurambaga bugamije ubumwe n’ubwiyunge ku matsinda yihariye y’abantu nk’abahoze ari abasirikare, abafunguwe ndetse n’abahungutse.

Muri izi gahunda kandi hazubakwa ibibumbano bigamijwe kwigisha ubumwe n’ubwiyunge, inzu zerekanirwamo ibikorwa bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge n’amafoto.

Ibi bikorwa byose bikazatwara amafaranga y’u Rwanda milayari na miliyoni 100.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

One thought on “NURC isanga u Rwanda rudakeneye abaganga mu komora ibikomere by’amateka

  • October 15, 2017 at 12:09 am
    Permalink

    Asking questions are genuinely nice thing if you are not
    understanding anything completely, however this article gives pleasant understanding
    yet.

    IBITEKEREZO KU NKURU

      Reply

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *