Ntiwabuza ukukiriya kugufata aho ashaka kandi afite ubwoba – Abamotarikazi

Abagore bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto batangaza ko badashobora kubuza abakiriya babo kubafata aho bashaka nko mu nda n’ahandi kuko baba bafite ubwoba, ni mu gihe abantu batandukanye bajya bibaza uko babo bamotari kazi bajya bitwara cyane cyane kuri icyo kibazo.

Ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’abatwara moto mu Rwanda buratangaza ko umubare w’abagore bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ukiri hasi cyane ugereranyije n’abagabo, abamotari b’abagore bakiri bake bo bashimangira ko bamaze kugera kuri byinshi kandi bakabikora neza nk’abandi.

Ntwari Albert, umuyobozi ushinzwe serivisi mu mpuzamashyirahamwe y’abatwara moto mu Rwanda avuga ko ubwitabire bw’abagore mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bukiri hasi cyane kandi bikaba bigoye kumenya abifuza kujya muri uru rwego kugira ngo babafashe ku bufatanye n’abashoramari bakorana na ‘FERWACOTAMO’.

Ntwari Albert-Umukozi mu mpuzamashyirahamwe y’abatwara moto mu Rwanda

Yagize ati ”No kumenya abagore bakeneye kujya muri uwo mwuga ntibitworohera, niba hari aho bari nibigaragaze tubafashe biroroshye. Tuba dufite abashoramari baza bakeneye abantu ngo babahe moto nabo twajya tubafasha nta kibazo”.

Gusa bamwe mu bagore batwara moto mu mujyi wa Kigali bavuga ko bagenzi babo batinya uyu murimo aho bavuga ko gutwara abagenzi kuri moto bikorwa n’abagabo bonyine ndetse no kubura amafaranga yo kugura moto ngo nabo bagaragaze ubushobozi bwabo.

Nyiramajyambere Claudine-Umumotari wo mu mujyi wa Kigali

Nyiramajyambere Claudine, umumotari muri Kigali ati “Maze gutinyuka biragenda biza gahorogahoro. Ubundi iyo wishyizemo ikintu ugikunze byose biraza kandi bikagenda neza”.

Mukeshima Vestine we avuga ko amaze imyaka 10 akora umwuga w’Ubumotari (gutwara abagenzi kuri moto) akaba amaze kwiyubakira inzu mu mujyi wa Kigali. Akomeza avuga ko ibyo abantu bafata nk’imbogamizi ku bagore nko kubafata mu nda ntacyo bibangamira mu kazi kabo n’ubuzima bwabo bwite.

Mukeshimana Vestine,avuga ko gufatwa mu nda n’abagenzi ntacyo bimutwara

Yagize ati”Abantu bose ntabwo batinyuka moto kimwe, umugabo aragufata mu nda nta kibazo nk’uko umukecuru agufata. Hari igihe utwara nk’umusaza utamenyereye kugenda kuri moto yiviriye mu cyaro akagufata wakwiyama umuntu se ngo ntumfate kandi ari ubwoba aba afite.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abagore barindwi bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu buryo buzwi, muri bo harimo batatu bakorera mu mujyi wa Kigali. Muri rusange abamotari mu Rwanda bagera kuri 58,883 barimo abamotari 13,771 bakorera mu mujyi wa Kigali.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *