Ntibisanzwe! Yariye ingwe kubera agahinda ko kubura umugore n’abana batatu

Abanyarwanda baravuga ngo “Akabi gasekwa nk’akeza” umugabo yihimuye ku ngwe arayirya nyuma yo kumara igihe kinini ayihiga kuko yamwiciye umugore n’abana.

Iyi ngwe yapfuye ikubiswe n’amashanyarazi bayiteze

Ibi byabereye mu gihugu cy’Ubuhindi mu gace kitwa Marahashtra, aho umugabo umwe utatangajwe amazina n’itangazamakuru ku mpamvu z’umutekano we yishe ingwe akayirya nyuma yo kuyihiga igihe kinini kubera ko yamwiciye umuryango ugizwe n’umugore n’abana 3.

Abaturage bo mu gace ka Marahashtra ahatuye uyu mugabo wariye ingwe babwiye NDTV dukesha iyi nkuru ko iyi ngwe yishe abana n’umugore b’uwo mugabo muri Nyakanga uyu mwaka w’2017 bakagerageza uburyo bwose bwo kuyifata bikabananira gusa bakayifata bakoresheje kuzengurutsa aho yabaga uruzitiro rw’amashanyarazi kuko bari baragerageje no kuyitega uburozi yaranze gufatwa.

Aba baturage banavuga ko kuva muri Nzeri kugeza muri uku kwezi k’Ukwakira iyi ngwe nabwo yateye ubumuga budakira abantu bane.

Polisi yo mu gihugu cy’Ubuhinde ivuga ibyo kuba iyi ngwe yarishwe nyuma ikaribwa bayumvishe gusa bakavuga ko bagikora iperereza kuko hagaragaye umutwe wayo n’uruhu gusa ibindi bice bitaragagaye ikanavuga ko ikeka ko wenda bishobora kuba yarakoreshejwe mu migenzo ifitanye isano n’ubupfumu bwibanje muri ako karere ka Marahashtra.

Polisi inavuga ko yakurikiranaga iyi ngwe yishwe ngo iyifate iyisubize muri pariki ikoresheje ikoranabuhanga rya GPS, gusa abaturage bayitanze  kuyibona barayica.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *