Ni isabukuru y’intore izirusha intambwe

Kuri uyu Wa 23 Ukwakira 2017, Abanyarwanda barishimira ko uwabakijije ingohi y’ubutegetsi bw’igitugu akomeje kuramba.

Buri 23 Ukwakira abanyarwanda bongera kwibuka ko ari bwo havutse umwana kuri ubu bita umusaza udasanzwe (muzehe wacu) uwo akaba ari intore izirusha intambwe perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Perezida Kagame Paul
Ni umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda

Muri uyu mwaka wa 2017, perezida Kagame yujuje imyaka 60 kuba avutse, kuri ubu akaba ayobora u Rwanda muri manda ya gatatu.

Perezida Kagame yavukiye ahitwa i Nyarutovu mu cyahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Benshi mu banyarwanda bishimira  ibyiza bagejejweho n’ubuyobozi burangajwe imbere na perezida Kagame muri byo hakaba harimo iterambere rigaragarira biri were, ubuzima bwiza, amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge, ubukerarugendo n’ibindi ntagereranywa yagejeje ku Rwanda.

Perezida Kagame atera igiti
Benshi bamukundi ko arangwa na kora ndebe (Intangarugero)

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *