Network imbogamizi ikomeye mu gukoresha serevise y’Irembo

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo Intara y’Uburasizuba bahangayikishijwe no kudakoresha serevise y ‘Irembo.

Ibyo n’ibyatangajwe n’abaturage ubwo minisiteri y’ikoranabuhanga n’Itumanaho ikomeje gukangurira abanyarwanda gusaba serivisi baciye ku rubuga Irembo.

Mu kiganiro abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Gatsibo, bagiranye na www.africanpeoplesvoice.com, bavuze ko bacyugarijwe n’imbogamizi zo kutagira ihuzanzira(Network) za murandasi ndetse na telefoni ngendanwa.

Ubukangurambaga bw’iminsi 90 bugamije gukangurira abaturage kujya bitabira serivisi z’Irembo ,batabanje kujya kuri barwiyemezamirimo babikora(agents),bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze batangaje impamvu bitazagerwaho bitewe n’ibura ryíhuzanzira(network) mu mirenge myinshi y’akarere ka Gatsibo.

Mutsinzi Fred,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rwikiniro yavuze ko mu uduce dutandukanye mu Karere ka Gatsibo bagihura n’ibibazo bya murandasi ndetse na bamwe mu baturage batagira telefoni zo kwifashisha mu gihe basaba izo serivisi.

Aho yagize ati “ Utugari twinshi nta murandasi tugira,kandi ahantu henshi kubona ihuzanzira rya telefoni biragoye,gusaba serivisi z’Irembo ku muturage wo hasi biracyari ingorabahizi’’.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho,Rurangirwa Jean de Dieu avuga ko guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo kongerera ubushobozi abayobozi b’utugari ndetse no kugeza ikoranabuhanga mu Rwanda hose ,muri gahunda yiswe ‘’One government network’’,mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018-2019.

Yagize ati’’Uburyo urwego rw’utugari rwubatse burigusubirwamo,aho biteganyijwe ko akagari kazagira abakozi biyongereye ku bo bari bafite,ibyo bizajyana nokugeza ikoranabuhanga n’ibikoresho bikenewe mu tugari,aho dufite gahunda izatangirana n’ingengo y’imari y’umwaka utaha yitwa ‘’One government network’’,aho ihuzanzira(connectivity) rigomba kugera ku nzego zose zitanga serivisi’’.

Imibare itangwa n’Irembo igaragaza ko abaturage bo mu karere ka Gatsibo basaba serivisi baciye kuri uru rubuga bari ku kigero cya 75%.Ubu bwitabire buracyari hasi ugereranyije n’abaturage bakenera serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze ,umunsi ku wundi.

Richard Gasana-Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo

Richard Gasana,Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiriye gutinyuka gukoresha ikoranabuhanga ndetse bakarikangurira n’abaturage,kugira ngo imibare y’abaturage bisabira ibyangombwa baciye ku Irembo biyongere.

Yagize ati’’Igikenewe nuko natwe nk’ubuyobozi dutinyuka iryo koranabuhanga tukarikoresha,ariko tukanarikangurira abaturage kugira ngo baryitabire’’.

Ubu bukangurambaga butangijwe nyuma y’aho abaturage binubiraga amafaranga y’umurengera bakwaga n’abakozi bari bashinzwe gutanga serivisi z’Irembo ,mu nzu zigurirwamo murandasi(Cyber Cafee).

Ubuyobozi bw’Irembo bugaragaza ko serivisi za leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga zigera kuri 85,mu gihe abaturage basaba izi serivisi basaga 200,000 buri kwezi.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *