“Ndongora Nitunge” Umuco ukoreshwa ku bagabo banze kurongora, Hari icyo Bibiliya ibivugaho

Abagabo ntibagishaka kurongora, Abagore bahisemo kubatunga, Bibiliya yagize icyo ibivugaho mu buhanuzi bw’ibizaba mu minsi ya nyuma y’iyi si.

Abagore mu murenge wa Nyamyumba, akarere ka Rubavu, intara y’Uburengerazuba baratangaza ko umuco wa “Ndongora Nitunge” wabafashije kubaka ingo, abagabo no ntibashidikanya kwemeza ko uyu muco wazanywe no kuba bamwe mu bagabo nta bushobozi bwo guhahira ingo bagira.

Umuco wa Ndongora Nitunge, wihariwe n’abategarugori bo murenge wa Nyamyumba, muri uyu muco abakobwa bageze igihe cyo gushaka abagabo bahitamo gusaba abasore kubarongora hanyuma bakajya bishakira ibitunga urugo, ni ibintu bitamenyerewe kuko ubundi mu Rwanda bizwi ko umugabo ari we utunga umuryango.

Abagore bakora ubucuruzi buciriritse mu murenge wa Nyamyumba

Uwitwa Uwamahoro Jacqueline, kimwe na bagenzi be  bacururiza amafi n’isambaza ahazwi nko kuri Bracelet bahamya ko uyu muco wo gusaba abagabo kubarongora uterwa n’uko nta musore ugira akazi bityo ntibagire ubushake bwo kurongora ngo bashake abagore bubake ingo.

Uwamahoro Jacqueline yagize ati”Ngongora nitunge, nyine ni ukwikorera ibase, ugatunga umugabo. None waba udatunze umugabo, mukabaho mute? akazi k’abagabo karabuze. Njyewe ngomba kwikorera kano kabase ngatunga urugo, abana bakiga, umugabo yashaka icupa nkarimugurira”.

Undi ati”Ntacyo bitwaye kuko ibintu byose ni ugufashanya. Hatabayeho ubwumvikane ntacyo twageraho. Hano nta kazi k’abagabo kahaba, abagore nibo bafite imikorere. Ndagenda nkacuruza imyembe yanjye nabona 1000 tukakirya ariko iyo umugabo agiye ataha nta kazi abonye”.

Abagore bo mu murenge wa Nyamyumba bakomeza bavuga ko uyu muco wa Ndongora Nitunge ntacyo ubatwaye mu gihe umukobwa aba akeneye umugabo.

Uwamahoro Jacqueline avuga ko Umuco wa Ndongora Nitunge watumye yubaka .

Mvuyekure Jerome, ni umusore utuye muri uyu murenge, yemeza ko uyu muco nta pfunwe ubatera kandi ukaba utuma abagore bakora cyane gusa ariko ngo bituma hataba ibirori byo gushyingiranwa nk’uko byahozeho mu muco nyarwanda.

Yagize ati”Ibintu byo gukwa hano ntibikunda kubaho, usanga nka 70%  bashakana badashyingiwe”.

Nubwo uyu muco wa Ndongora Nitunge umaze gufata indi ntera mu karere ka Rubavu, hari bamwe mu bagore batangaza ko bigira ingaruka mbi ku muryango nko gutandukana cyangwa amakimbirane mu gihe ubucuruzi bw’umugore butagenda neza.

Ku bemera igitabo cya Bibiliya Muri Yesaya igice cya 4, umurongo wa mbere hagira hari “Uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugabo umwe bamubwire bati “Tuzitungirwa n’ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambika ubwacu, ariko uduhe kwitirirwa izina ryawe udukize urubwa rw’abantu.”

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *