N.F.P.O yatoye abavugizi bashya

Munteko rusanye yihuriIhuriro nyunguranabitekerezo yimitwe ya Politiki ymewe mu Rwanda, hatowe abavugizi bashya, aho Umuyobozi w’Ishyaka ry’Ubwisungane n’Iterambere (PSP), Kanyange Phoebe, yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Depite Mwiza Espérance agirwa Umuvugizi wungirije.

Umuvugizi mushya Kanyange, avuga nitangazamakuru

Mu matora yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Nzeri 2016, Kanyange Phoebe yatorewe kuba umuvugizi w’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki ku bwiganze bw’amajwi 40 mu bantu 42 batoye, asimbura Mukabunani Christine wari umaze amezi atandatu kuri uyu mwanya.

Naho Depite Mwiza Espérance wo mu muryango FPR Inkotanyi yatorewe umwanya w’Umuvugizi wungirije n’amajwi 32 mugihe Gashugi Léonard wo muri Green Party bahatanaga wagize 11.

Nyuma yo guhabwa inshingano z’ubuvugizi muri iri huriro, Kanyange yabwiye itangazamakuru, ko yiteguye gukomeza kubakira kuri gahunda ziriteza imbere.

Mukiganiro nabanyamakuru agira ati Ati “Nzatera ikirenge mu cy’abambanjirije, nshira imbaraga aho bari bagejeje ihuriro kugira ngo intego dufite dukomeze kuyigeraho twese yo guharanira politiki ihamye mu Rwanda. Nzahera kuri dosiye bampaye ndebe ibiburamo ngende mbishyira ku murongo kugira ngo ihuriro rikomeze kugira isura nziza mu Banyarwanda.” Abarangije manda ishize twabashimiye cyane aho bagejeje ihuriro besa imihigo 99%, natwe 1 % ntirizatunanira njyewe n’unyungirije.”

Kanyange subwambere agiye kuba umuvugizi, kuko ngo niwe mugore wa mbere wabaye umuvugizi w’iryo huriro ubwo yatorerwaga uwo mwanya bwa mbere muri 2010.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *