Muri bike batunze, abanyafurika bibuka gufasha abakene- Jeannette Kagame

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’ U Rwanda Madame Jeannette Kagame, aratangaza ko abanyafurika bafite umutima wo gutanga, kabone n’ubwo abenshi ari abakene.

Jeannette Kagame(uwa 4 i bumoso) mu nama yateguwe na Bloomberg

Ibi madame Jeannette Kagame yabitangaje ku munsi w’ejo ubwo yitabiraga igikorwa cyateguwe na Michael Bloomberg- umunyemari w’umunyamerika, binyujijwe muri imwe mumishinga ye witwa Bloomberg philanthropies.

Iki gikorwa cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Perezida Kagame n’umufasha we bitabiriye inama ya 71 y’umuryango w’abibumbye ibera i New York.

Kuri madade Jeannette Kagame, u Rwanda ni urugero rwiza rwerekana ubwitange n’umutima wo gutanga biranga abanyafurika.

Yagize ati: “Amateka twanyuzemo ni ubuhamya bw’iyi nzira. Kubohora u Rwanda byagezweho kubera abanyarwanda batanze ibyo bafite.”

Ashingiye kuri uru rugero, umufasha wa Perezida Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika ari umugabane utanga.

Ati: “Yewe n’abakennye cyane muri twe, bakora ibishoboka byose ntibabure icyo bafashisha abadafite amahirwe yo kukigira.”

Inkuru dukesha Twitter ya Jeannette Kagame.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *