Murekezi yagaragaje uruhuri rw’ibibazo by’ingutu urwego rw’umuvunyi ruhanganye nabyo

Murekezi Anastaxe usigaye ayobora urwego rw’umuvunyi nk’umuvunyi mukuru yatangaje ko kuba u Rwanda rugifite ibyuho byinshi mu mategeko ahana icyaha cya ruswa, iki akaba ari ikibazo gikomeye u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu, ibintu ngo bitera impungenge z’uko urukiko rushobora kugira umwere uwanyereje umutungo wa Leta bityo akaba asaba inzego zishyiraho amategeko gusubiramo amwe n’amwe.

Ubwo umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yamurikiraga abagize inteko ishinga amategeko, imitwe yombi ibyagezweho mu mwaka wa 2016-2017 n’ibiteganyijwe mu mwaka wa 2017-2018, yasobanuye ko mu gukurikirana ibyaha bya ruswa, uru rwego rukomeje guhura n’imbogamizi zishingiye ku mategeko  agenderwaho kandi adahuye n’amasezerano y’ibindi bihugu.

Anastase Murekezi-Umuvunyi mukuru

Yagize ati”Mu mategeko dufite mu Rwanda ntabwo birimo ,eeeeh, ku buryo iyo bitarimo ntabwo ushobora gukurikiranwa n’urwego rw’umuvunyi kandi ninaho dusanga amafi manini, mu kunyereza imitungo ya leta , ingengo y’imari ya leta niho hakunda kuba ibibazo, kugira ngo dukurikize icyemezo mpuzamahanga, urwego rw’umuvunyi rwatanze inama y’uko mu kuvugurura itegeko rireba guhana ruswa mu Rwanda iki cyaha cyarushaho kuba kigari”.

Ku bibazo bijyanye n’imiterere n’ububasha bw’inkiko bituma bamwe mu bamunga umutungo w’igihugu badakurikiranwa n’inkiko uko bikwiye kandi ibimenyetso bigaragara, umuvunyi mukuru avuga ko hari ibikwiye kuganirwaho mu kuburanisha izi manza.

Yagize ati”Iyo rero umujuje (Umucamanza) mu rukiko aciye urubanza, aba aruciye hakurikijwe ibimenyetso yagejejweho, hakurikijwe ababurana uko bagiye bisobanura, hari igihe urubanza basaba ko rwasubirwamo”.

Urwego rw’umuvunyi ruvuga kandi ko rugifite imbogamizi zijyanye n’ibirarane by’imanza, abakozi badahagije cyane cyane abasesengura  imanza zisabirwa gusubirwamo ndetse n’abaturage badatanga amakuru.

Abagize inteko ishingamategeko bo bibanze ku barya ruswa mu nzego za leta bajya mu nkiko bakagirwa abere, aho bemeje ko hakwiriye gufatwa ingamba zikomeye zo kugaruza umutungo wa leta.

Ibibazo byakiriwe n’urwego rw’umuvunyi mu mwaka wa 2016-2017 bigera kuri 226, ibibazo by’ubutaka akaba ari byo biza ku isonga aho bisaga 96, hagakurikiraho ibibazo bitarangizwa bigera kuri 33, ibijyanye n’ubutegetsi n’umurimo 29 ndetse no kwimura abantu ku nyungu rusange bigera 19.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *