Munyakazi yageze i Kigali, mu minsi 10 ashobora kuburana

Leopold Munyakazi, umunyarwanda ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi amaze kugezwa ku kibuga cy’indege cya Kigali I Kanombe.

Leopold Munyakazi ageze ku kibuga cy'indege i Kanombe

Yoherejwe n’igihugu cya Amerika yari amazemo imyaka irenga icumi aho yari yarahungiye mu 2004 nyuma u Rwanda rukohereza impapuro zimufata, agatsindwa urubanza rusaba kuburanira muri Amerika.

Yambaye indorerwamo, ndetse ari mu myenda igaragara nk’aho ari iya sport yenda kuba umweru ugizwe n’ipantaro n’umupira w’amaboko maremare urengejeho uw’amaboko magufi n’inkweto z’umwenda z’umukara n’umweru, Munyakazi w’imyaka 65 yaje mu ndege yakandagije ipine ku kibuga cy’indege saa kumi n’imwe n’iminota 40 za hano I Kigali.

Leopold Munyakazi ageze ku kibuga cy'indege i Kanombe
Ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 57 yasohotse mu ndege ishushanyijeho amabara arimo ay’i bendera rya Amerika, akaba yari hagati y’abanyamerika babiri bambaye umukara, bahise bamuhereza abapolisi babiri b’u Rwanda.
Yasohotse amwenyura.

Abapolisi b’u Rwanda bamufashe umwe I buryo undi I bumoso nabo bahise bamwambika amapingu, mbere y’uko amenyeshwa uburenganzira bwe n’ibyaha aregwa imbere y’umwunganizi yaherewe ubuntu.
Yagaragaraga nk’udahungabanye.

Mu byaha Munyakazi wari umwarimu wa Kaminuza aregwa, harimo kwandika inyandiko zuzuyemo urwango yangaga abatutsi, aho yanasabaga ko bahezwa mu mirimo no mu mashuri.

Aregwa kandi kuba yarakoreye ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu muri Kayenzi, ubu ni akarere ka Muhanga.
Nk’uko twabitangarijwe n’umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkusi ” u Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko; ukigera mu Rwanda ahita ahabwa umwunganizi ku buntu umufasha mu bijyanye no gutegura urubanza.”
Uyu mwunganizi atangwa n’urugaga rw’aba avoka.

Nkusi kandi avuga ku biteganywa n’amategeko, yavuze ko umuntu woherejwe mu Rwanda agezwa na polisi imbere y’urukiko rwegereye aho yafatiwe bitarenze iminsi itanu muri gahunda z’imbanzirizarubanza. Niyo mpamvu Munyakazi azagezwa imbere y’urukiko rwa Nyarugunga muri Kicukiro.

Ubu kandi polisi yagiye kuba imufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro.
Nyuma y’iminsi itanu, Ubushinjacyaha nabwo buzaba bufite iminsi itanu yo kugeza Munyakazi imbere y’ubutabera, akaba agomba kuzaburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamabuye ruri aho yakoreye ibyaha.
Nkusi yagize ati” mu minsi icumi tuzaba twagejeje ikirego mu rukiko.”

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *