Mumezi 8 Ibyaha byagabanutseho 12% – IGP Gasana

Abayobozi mu nzego zitandukanye za Polisi y’u Rwanda basaga 250 bahuriye mu nteko Rusange ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru aho mu ngingo z’ingenzi baganiriyeho harimo ingamba zo kurwanya ibyaha no kuzamura imibereho y’abapolisi.

IGP Gasana, Minisiiri Gashumba bari munama

Umuyobozi mukuru wa Polisi wayoboye iyo nama avuga ko hagati y’Ukwezi kwa Mutarama na Nzeli, 2016 muri rusange ibyaha byagabanutseho 12%.

Iyi nama yaguye yari yitabiriwe n’abaminisitiri n’abafatanyabikorwa ba Polisi aribo Minisitiri Francis Kaboneka w’Ubutegetsi bw’igihugu na Dr Diane Gashumba w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, bari batumiwe nka bamwe mu bafatanyabikorwa b’ibanze ba Polisi.

Iyi nama y’abayobozi ba Polisi yitabiriwe nabapolis bari munzego za aba komiseri, abayobozi n’abayoborwa kugeza ku rwego rwa sitasiyo ya Polisi , yize ku bikorwa bya Polisi cyane ibyibanda ku kubungabunga ituze ry’abaturage, umutekano wo mu mihanda, ubugenzacyaha ndetse n’ibindi bikorwa byihariye muri Polisi.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yagarutse ku kamaro ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Minisiteri ayoboye cyane cyane inzego z’ibanze, bwagira uruhare mu kuzamura imibanire y’abaturage kandi bugakemura ibibazo byabo nk’uburyo bwo guteza imbere imibereho yabo.

Yibanze ku ishyirwa mu bikorwa rya zimwe muri gahunda za Leta nk’Ubudehe, VUP Umurenge na Girinka nk’uburyo bwo kuzamura imibereho y’abaturage.

Minisitiri Gashumba yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kurinda umwana no ku bufatanye bwa Polisi n’ inzego z’ibanze mu kurangiza burundu ikibazo cy’abana bo mu muhanda, Agaragaza ingamba zo guca abana mu muhanda, Minisitiri Gashumba yagize ati “Ababyeyi ba ntibindeba nabo bagomba kubibazwa.” Yongeyeho ko inzego zose zigomba gufatanya kuvana abana mu muhanda bakajyanwa mu ishuri.”

Yagaragaje ubushake Leta ifite ku kurangiza iki kibazo kandi avuga ko Polisi ikeneweho ubufasha no kurinda ibigo ngororamuco by’aba bana , byaba ibya Leta n’iby’abikorera.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana mu ijambo rye, yashimye akazi kakozwe, cyane cyane mu guca intege ibyaha bimwe nk’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ruswa n’ibindi.

IGP Gasana yagarutse ku buryo hazongerwa ibikorwa byo kubungabunga umutekano wo mu muhanda n’ibindi byaha bijyanye na wo.

Yakomoje kandi avuga ko abapolisi bakeneye gukomera ku bunyamwuga n’imyitwarire myiza nk’urufunguzo rw’ibikorwa byo kubungabunga no kurinda umutekano w’abaturage.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *