Muhanga:Ababaji baravuga imyato agakiriro bubakiwe.

Bamwe mu bakora umwuga w’ububaji bahoze bakorera mu gishanga cya Ruvumera ,ubu bakaba bari mu gakiriro ka Muhanga gaherereye mu kagari ka Gihuma, mu murenge wa Nyamabuye ,mu karere ka Muhanga baravuga ko bishimiye servisi nziza ndetse bakaba batangiye kubona ibyiza byo gukorera hamwe kandi hisanzuye.

                                   Kugezubu agakiriro gahagaze neza

Manirareba Jean Mari Vianney wahoze akorera mu gakiriro  kari mu gishanga cya Ruvumera (hafi y’umugi wa Muhanga) avuga ko ababaji batigeze bagira uruhare mu bikorwa byo kwimura aka gakiriro kuko nta n’umwe wifuzaga kwitarura umugi.

Yagize ati “Ni ahantu heza ntawe unyagirwa, mbere tugikorera mu gishanga imvura yaragwaga amazi akadutwarira ibikoresho bikangirika ariko aha ntacyo hadutwaye.”

Akomeza avuga ko babanje kubura abakiliya kuko aka gakiriro kitaruye umugi ariko ko iminsi yagiye yicuma, bagiye baganwa nk’uko byari bisanzwe.

Visi perezida mu buyobozi bw’abakorera muri aka gakiriro, Habyarimana Augustin avuga ko bagikorera mu gakiriro ko mu gishanga cya Ruvumera bahoranaga ibibazo.

Ati “Ni uko mutigeze mugera ho twakoreraga mbere, hari mu bibandahori by’ibibati, iyo imvura yagwaga amazi yahitaga aza,akajya mu mashini rimwe na rimwe zigashya, ikintu wabaga wakoze waba wagisize vernis kigahita gihinduka ibyondo.”

Muri Gahunda y’imyaka irindwi, Leta yatangaje ko ubukorikori buzibandwaho kugira ngo bugabanye ibikoresho bituruka hanze bikiri byinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice avuga ko aka gakiriro kimuriwemo ababaji bose bo muri aka karere barimo abakoreraga mu gishanga cya Ruvumera n’abakorera mu ngo batuyemo,ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo kugira ngo ababaji bakore bisanzuye no kubungabunga ubuzima bw’abaturage kuko abakorera mu ngo byashoboraga kwangiza ibiribwa ku buryo byagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.

Ati “Murabona ko ari hafi n’urugabano rwa Ruhango, buriya abanyaruhango benshi bakoresha hariya ni ho baza guhaha, kari ahantu heza habereye isoko.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko abakorera muri aka gakiriro bamaze kuzura ndetse ko hari ba rwiyemezamirimo bifuza kwiyubakira aho bakorera hafi y’aka gakiriro, ndetse hakongerwamo n’abakora umwuga w’ubudozi.

 

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *