Muhanga: Abagore barigamba ngo basigaye bazi gukirigita ifaranga

Nyuma y’aho leta y’u Rwanda ishyiriyeho ingamba zigamije kuzamura iterambere ry’umugore, abo mu karere ka Muhanga baravuga ko bamaze kugera ku rwego rushimishije  bahereye ku bushobozi buke .

Aba bagore bagaragaza ko mu kwishakamo ibisubizo biyemeje kwisungana ndetse bakishyira hamwe aho kwihugiraho nk’ipfundo ry’ibibazo bigoranye .

Abagore bo mu cyaro bibumbiye mu makoperative

Nyirabagenzi Sylvie w’imyaka 52 uvuka mu murenge wa Rugendabari avuga ko yahukanye inshuro nyinshi ariko bivuye ku makimbirane yo kudahuza n’umugabo ariko nyuma yo kwishyira hamwe na bagenzi be yiyemeje gukorera urugo rwe akaba ari mu ntangarugero mu bahinzi b’inanasi .

Yagize ati”Mbere ntarishyira hamwe na bagenzi banjye nahoraga nahukana ariko ubu naratuje nkorera urugo rwanjye, ubu ndi umuhinzi w’intangarugero w’inanasi “.

Nyirabagenzi avuga ko umugore wifitiye icyizere ashobora gukora akiteza imbere kandi akagira umusanzu atanga ku iterambere ry’igihugu ashingiye kuba yarabashije kurihira abana bivuye mu musaruro w’inanasi ndetse no guhuza abagore bakisungana aho babashije kwigurira uburiri, ubu bakaba bari ku rwego rwiza rwo kwirihira mituweli n’imiryango yabo ndetse bakaba badatinya gusaba inguzanyo mu bigo by’imari.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice yavuze ko umugore wo mu cyaro  agomba kuzuzanya n’abagabo babo ngo kuko iyo badahuje icyerekezo ibyo bakoze byose bipfa ubusa.

Yagize ati: “ Nk’iyo umugore agiye gufata inguzanyo ntabwo aba yiteza imbere wenyine, aba ateza imbere umuryango, aba ateza imbere umugabo we n’abana be. Byose urumva ko ari ugufatanya kugirango umugore yiteze mbere ariko bumva ko ari uguteza imbere umuryango wose.”

Mu karere ka Muhanga hateganijwe ko mu mezi abiri ari imbere ibikorwa by’iterambere ry’umuryango bigizwemo uruhare n’umugore bizarushaho kwitabwaho kugira ngo  abe ishingiro ry’umuryango nka mutima w’urugo.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *