Muhahe muzirikana iwanyu – Kagame

Perezida wa repuburika y’u Rwanda Kagame Paul, yibukije abanyarwanda baba mu mahanga murwego rwa diaspora ko u munyarwanda mwiza ukunda igihugu cye ari ujya guhaha, ariko akanazirikana abo mumuryango we aba yarasize inyuma, kugirango basangire umuhahano aba yaragiye gukorera iyo yagiye gupagasa…

kagame-paul.jpg

Ibyo bikubiye mubutumwa umukuru wigihugu yagejeje kubihumni bya abanyarwanda ninshuti zabo bari bateraniye mumugi wa San Fransisco, muri leta zunze ubumwe zamerika, hari mugikorwa cyo kwizihiza Rwanda day yahabereye kunshuro ya munani, aho abanyarwanda bafashe umwanya bakaganira na perezida w’u Rwanda ku iterambere, ibibazo byugarije igihugu nuburyo byabonerwa umuti buri wese abigizemo uruhare…

Kubirebana nimpanuro yabahaye yo kujya guhaha bakazigamira abiwabo, batabibagiwe, perezida w’u rwanda yibukije abari muri Rwanda day abagagariza ingero zubuzima bwubuhunzi yabayemo mubihugu bya amahanga aho, yiboneraga abana babanyarwanda biganjemo urubyiruko bajya guhaha mubaturage bo mugihugu cya Uganda aho bahingiraga ibyo kurya, ariko nyuma yo gukora akazi kagoye mu masaha menshi, abaturage babaga babahaye akazi bakabaha karibu mugihe cya amasaha yamafunguro ageze, icyakora abana ntibabyemere, bidatewe nuko hari ikibi bacyekakagaho, cyangwa se Atari uko babaga bashonje. Ati nuko bari barakuranye bagatozwa umuco wo guhaha, arinako bazirikana kujya gusangira umuhahano nabo basize imuhira, batariye bonyine, namwe rero aho muri mujye muzirikana iwanyu’’

Pasitoro Rick wallen umunyamerika akaba usanzwe ari inshuti yurwanda, yabwiye abari muri Rwanda day ibyo yise amabanga arindwi, yatumye Urwanda rugera ku iterambere rwifuza, amwe muri yo namahame yubunyangamugayo, kureba kure kwa abayobozi, nindangaciro zatumye igihugu cyigera kunzozi cyifuza….

Tonya Harris waturutse i Los Angeles usanzwe atunganya amafilimi, yashingiye ku ibyo abona muri Hollywood yasabye perezida wurwanda, ko yafashwa kuza mu Rwanda ngo Abanyarwanda bashobore kwivugira inkuru zabo, Perezida Kagame yamwijeje ubutumire mu Rwanda ati “Niba wifuza ko mbyandika, nzakwandikira ubutumire. Maze uze, ugire uruhare mu birimo gukorwa, wige, ubitangaze.”

Naho Intare Davies Kagaruka uba mu Mujyi wa Los Angeles wabanje kwivuga mu bisekuru bisaga 10, yavuze ko amaze imyaka 12 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko yajyaga muri Rwanda Day ntabone umwanya wo gutanga igitekerezo, aho awuboneye asaba ko abanyarwanda bajya bakoresha imbuga Nkoranyambaga barwanya “abavuga ubusa” cyangwa bagaharabika urwanda kandi bakabikora batihishahisha.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *