MUGISHA SAMUEL akoze ibikomeye yegukana TOUR DU RWANDA

12h35: Mugisha Samuel w’imyaka 21 gusa yegukanye Tour du Rwanda ku nshuro ye ya mbere asize abandi bose muri rusange nubwo etape ya nyuma ya 8 yegukanywe na Azzedine Lagab wo muri Algeria.

Umunsi wa nyuma wageze, Mugisha ubu ni we ufite amahirwe yo kwegukana Tour du Rwanda uyu mwaka, undi ufite amahirwe yo kubimubuza ni Uwizeye Jean Claude arusha amasegonda 21 gusa, abamuri inyuma ni Mulu Hailemichal, Lagab Azzedine, Riba David Lonzano na Ndayisenga Valens bose arisha hejuru y’umunota umwe. Ku bamenyereye isiganwa ry’amagare kugeza ubu icyabuza Mugisha amahirwe cyaba ari ikidasanzwe.

Tour du Rwanda ubu ni isiganwa mpuzamahanga ryitabirwa n’amakipe anyuranye ndetse guhera umwaka utaha rizazamurwa ikiciro, Tour enye (4) ziheruka zitwawe n’abanyarwanda muri ubu buryo;

2014 Valens Ndayisenga

2015 Jean Bosco Nsengimana

2016 Valens Ndayisenga

2017 Joseph Areruya

2018: ?????

Saa yine n’igice bahagurutse kuri Stade Amahoro i Remera bazenguruka mu mugi wa Kigali baciye izi nzira;

Stade Amahoro – Contrôle Technique – Kimironko – Kibagabaga -Akabuga ka Nyarutarama – RDB – Airtel – Stade Amahoro (inshuro 4)

Stade Amahoro – Contrôle Technique-Kimironko – Kibagabaga – Akabuga ka Nyarutarama – UTEXIRWA – Kinamba – Mu Kanogo – Rugunga – 40 – Tapis rouge – Nyakabanda – Kwa Mutwe – Kwa Nyiranuma- Onatracom -Gereza- MIC – Rond Point – Muhima – Nyabugogo – Kimisagara – Kwa Mutwe – 40- Cosmos – BASOREZE kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ku nshuro ya mbere Tour du Rwanda irazamuka ku muhanda wo kwa Mutwe inshuro ebyiri, aha abazungu ba Canal + bise “Mur de Kigali”

Uyu munsi barasiganwa 82.2Km, ni intera ngufi kurusha izindi z’uyu mwaka ariko ikaba n’indya nkurye kubera ‘Mur de Kigali’

Biteganyijwe ko ahagana saa 12:33 tuba tumenye uwegukanye Tour du Rwanda.

Uyu munsi harahaguruka abakinnyi 65 kuko ejo Bonaventure Uwizeyimana wa Benediction club na Julian Hellmann (watwaye etapes ebyiri) wa Team Embrace the World ntabwo bakinnye.

10h55: Bamaze kuzenguruka inshuro ya mbere. Abakinnyi bose baracyari kumwe. Munyaneza Didier Mbappe niwe ufite inshingano zo kurinda Mugisha Samuel amapine yabo ntatandukana. Nta ‘attacks’ ziratangira.

11h12: ‘Attack’ y’abakinnyi bane barimo Dan Craven wa Team Embrace the World, na Bruno Araujo wo muri Petro de Luanda. Barasiga peloton 28”. Abanyarwanda baratuje urugendo ruracyari rurerure.

12h00: Abasiganwa bageze mu Kanogo bahita bazamuka Rugunga na Rwampala, abakinnyi batandatu bari imbere ubu barasiga igikundi 40′ abo barimo;

ARAUJO Bruno wa Petro de Luanda

FAVRE Teylaz Rhones Alpes ua France

KOHL Roman wo mu ikipe imwe na ba Valens

Joseph Kamau wo muri Kenya

12h35: Mugisha Samuel w’imyaka 21 gusa yegukanye Tour du Rwanda ku nshuro ye ya mbere asize abandi bose muri rusange nubwo etape ya nyuma ya 8 yegukanywe na Azzedine Lagab wo muri Algeria.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *