Mugambage azahagarira Urwanda Sudan y’epfo

Ambasaderi Frank Mugambage wari usanzwe Ahagarariye u Rwanda muri Uganda niwe uzahagararira U Rwanda mu gihihugu cya Sudayepfo, imirimo agiye gukomatanya nkuko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y’ u Rwanda muri Uganda, akaba aherutse gushyikiriza Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Amb  Mugambage

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na ambasade y’u Rwanda muri Uganda rivuga ko Amb. Mugambage yashyikirije Kiir ubutumwa buturutse kuri Perezida Paul Kagame ndetse avuga ko yiteguye gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi aho yanagaragaje uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’akarere Sudani y’Epfo ihuriyeho n’u Rwanda.

Naho Perezida Kiir yakiriye Amb.Mugambage muri Sudani y’Epfo nk’igihugu cye cya kabiri. ashima ubufasha u Rwanda rwahaye igihugu cye ndetse akomeza ashima uburyo ubu rufite amahoro kandi rukomeje gutera imbere nyuma y’amateka mabi, ibi bikamuha icyizere ko na Sudani y’Epfo amaherezo izabigeraho.

Kiir yanashimye ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) kubera ko zikora ibyo zishinzwe neza.
Amb Mugambage Frank kandi yanagiranye ibiganiro n’abambasaderi bo mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu, IGAD aho bamusobananuriye muri uko ibintu byifashe muri Sudani y’Epfo.

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *