Mubutabera ntawe uzadukoma munkokora – Kagame

Perezida wa Repuburika y’Urwanda Kagame Paul, yavuze ko icyo Urwanda rwahisemo ari ugukumira uwariwe wese uzashaka kurukoma munkokora mubijyanye n’Ubutabera bwagezweho, kuko ngo ubutabera bw’Urwanda budakorera munyungu zigihugu runaka.

Perezida Kagame hamwe nabashinzwe Ubutabera nyuma yogutangiza umwaka w'Ubucamanza

Ibyo Perezida Kagame yabivugiye munteko inteko ishinga amategeko hari mubutumwa yagezaga Kubanyarwanda, mugikorwa cyo gutangiza umwaka w’Ubucamanza 2016, 2017 akaba yashimiye urwego rw’Ubucamanza kubera umusaruro nimbaraga bashyira mu kazi kabo, ashima nikorabuhanga rya IECMS ikoreshwa mu bucamanza ubu rikaba rimaze kugera henshi munzegoza leta, arinayo mpamvu Abanyarwanda namahanga bakomeza kugirira ikizere Ubucamanza bw’u Rwanda, akomeza asaba ko ubucamanza bw’Urwanda bwakomeza kuza ku isonga mukurangwa n’ubunyangamugayo.

Kukibazo cya abigeze kuza murwanda kuhakora iperereza, bagera murwanda bagafashwa muburyo bwose bushoboka kugira ngo bagere kumakuru yose bifuzaga, ariko babura ibyo bashakaga bagasubirayo batanyuzwe, arinayo mpamvu bavuga ko bifuza kuza gusubiramo iryo perereza, Perezida w’Urwanda, yavuze ko abo bakomoka mugihugu cy’ubufaransa bashaka kongera gukora ipereza ko nta kibazo na kimwe abifiteho, bazagaruke bakore ibibazanye, aboneraho kwibutsa ko ubutabera bw’u Rwanda butagendera ku Bufaransa.

Ati “Twashakaga gukemura iki kibazo, kugira umubano mwiza ugaruke, Twaritanze ubwacu tuti muze hano mubone amakuru kubyo mushaka. Dutanga uburenganzira kuri buri kimwe cyose aba bantu bashaka.”

“Iperereza ryamaze imyaka igera kuri ibiri, nyuma yo kubona ibyo bashaka bidahari kandi ko nta kintu na kimwe cyabafasha babonye, ariko nyuma, ibyo ndimo gusoma mu itangazamakuru ni uko bifuje ko byatangira bundi bushya kandi nta kibazo mbifiteho. Nta kibazo mbifiteho. Ariko gutangira bundi bushya bisobanuye byinshi.”

“Icya mbere gutangira bundi bushya bisobanuye ko nkwiriye kwibutsa abantu bamwe ko ubutabera bw’u Rwanda budashingiye ku nyungu zabamwe, twe Nkurwanda twamaze guhitamo nyawe uzakoma munkokora ubutabera bwacu twagezeho’’.

1.jpg
2-2.jpg
3.jpg

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *