Mu ngamba nshya zafatiwe umuriro w’amashanyarazi abadatuye ku mudugudu basabwe kuwibagirwa

Mu rwego rwo gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera no kunoza imiturire kugira ngo hirindwe abagitura mu manegeka, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) iratangaza ko nta muntu uzongera guhabwa amashanyarazi adatuye mu mudugudu.

Abatuye mu manegeka ntibazongera guhabwa amazi n’amashanyarazi

Ibi Minaloc yabitangaje ku wa 17 Ukwakira 2017 mu kiganiro yagiranye n’abasenateri bagize komisiyo y’ubukungu, imari n’iterambere.

Kuri ubu Abanyarwanda bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bagera kuri 40,7% barimo 29,7% bakoresha amashanyarazi akomoka ku ngufu z’amazi ndetse n’abandi 11% bafite amashanyarazi akomoka ku zindi ngufu.

Minaloc yatangarije komisiyo y’abasenateri y’ubukungu, imari n’iterambere ko kugira ngo abanyarwanda bose bazagerweho n’amashanyarazi mu myaka 7 iri imbere nk’uko ari intego ya guverinoma hakwiye koroshywa uburyo abantu bagerwaho n’amashanyarazi birinda guha amashanyarazi abaturage badatuye mu midugudu cyangwa mu yindi miturire itajyanye n’igishushanyo mbonera cy’imijyi dore ko mu mijyi ari naho hagaragara abaturage benshi batuye bakinakomeje gutura mu kajagari no mu manegeka.

Umunyamabanga muri Minaloc ushinzwe iterambere ry’abaturahe Cyriaque Harelimana avuga ko imyumvire ari yo igomba guhinduka mbere na mbere kugira ngo abantu bitabire gutura mu midugudu kuko yanagarajwe nk’imbogamizi ikomeye izatuma abaturage benshi batagerwaho n’amashanyarazi.

Yagize ati “Turacyafite ikintu kijyanye n’imbogamizi z’uko abantu batarumva ibijyanye n’ubukangurambaga tubasaba, umuntu akareba inyungu ze ariko z’igihe kigufi ntarebe inyungu z’igihe kirekire, akumva ko gutura mu manegeka uyu munsi bakamuha amazi n’umuriro yasubije ibibazo bye, turasaba rero abantu bose inzego zinyuranye kubwira abantu kwirinda gutura ahantu hanyuranyije n’amategeko muri ibyo harimo no gusaba abashinzwe gutanga umuriro n’amashanyarazi ko bakurikiza neza igishushanyo mbonera”

Mu rwego rwo kwihutisha gutura mu midugudu kugira ngo binafashe muri gahunda ya leta yo kugeza ku baturage bose amashanyarazi mu myaka 7 iri imbere, Leta yatangiye gukorana n’abashoramari ku buryo abaturage batanga ubutaka noneho uwatanze ubutaka agahabwamo inzu aho kugira ngo yimurwe, Minaloc kandi ngo yagiranye amasezerano n’abaturage ku buryo ahagiye kunyuzwa amashanyarazi aho kugira ngo umuturage ahabwe ingurane yajya aba umufatanyabikorwa wa mbere.

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *