Mu myaka 80 u Budage bwasezerewe mu Gikombe cy’Isi butarenze amatsinda

Ikipe y’Igihugu y’u Budage yatsinzwe na Koreya y’Epfo ibitego bibiri ku busa, ihita isezererwa mu mikino y’amatsinda y’Igikombe cy’Isi kiri kubera mu Burusiya.

Ni ubwa mbere iyi kipe ifite igikombe cy’Isi giheruka cyabereye muri Brasil mu 2014, isezerewe mu gikombe cy’Isi itarenze amatsinda, guhera mu 1938.

U Budage bwinjiye muri uyu mukino busabwa kuwutsinda ngo bukomeze mu cyiciro cyo gukuranamo muri 1/8, bwihagazeho iminota 90 y’umukino ariko buza gutsindwa mu nyongera ibitego bibiri birimo kimwe cyemejwe habanje kwitabazwa ikoranabuhanga ry’amashusho rizwi nka “VAR”.

Ibitego bya Koreya y’Epfo byatsinzwe na Young-Gwon Kim na Heung-Min Son ukinira Totenham Hotspurs yo mu Bwongereza, washyizemo agashinguracumu nyuma y’amakosa y’umunyezamu Manuel Neuer wazamutse ajya gushaka igitego, ariko agasiga izamu rye rirangaye.

U Budage nibwo bwari bufite igikombe giheruka, bwegukanye butsinze Argentine igitego 1-0.

Mu wundi mukino wa nyuma wo mu itsinda F, Suède yatsinze Mexique ibitego 3-0 ikomeza muri iri tsinda ari iya mbere, zombi zikomeza mu cyiciro gikurikiye.

Imibare n’amateka biragaragaza ibindi

U Budage bwatangiye iyi mikino y’Igikombe cy’Isi buri ku mwanya wa kabiri ku Isi ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ndetse bwari no mu bihugu bihabwa amahirwe yo kwegukana iki igikombe.

Iyi kipe The “Mannschaft” ibaye iya kane mu zatwaye Igikombe cy’Isi ariko mu gikurikira zigasezererwa zitarenze umutaru mu marushanwa atanu aheruka. Busezerewe bufite ibitego bibiri, bike cyane ku Ikipe y’Igihugu ifite igikombe cy’Isi, agahigo gafitwe n’u Bufaransa bwaserewe mu 2002 butanyeganyeje inshundura.

Ni ku nshuro ya mbere u Budage butsinzwe n’ikipe y’igihugu cyo muri Aziya mu mikino y’Igikombe cy’Isi bahuraga kuri uru rwego ku nshuro ya gatandatu.

Uyu mukino ubaye uwa mbere Koreya y’Epfo itinjijwe igitego mu Gikombe cy’Isi kuva mu 2010 ubwo yatsindaga u Bugereki 2-0, mu mikino yabereye muri Afurika y’Epfo.

1998: U Bufaransa bwatwaye Igikombe cy’Isi

2002: U Bufaransa bwasezerewe butarenze amatsinda

2006: U Butaliyani bwatwaye Igikombe cy’Isi

2010: U Butaliyani bwasezerewe butarenze amatsinda

2010: Espagne yatwaye Igikombe cy’Isi

2014: Espagne yasezerewe mu matsinda

2014: U Budage bwegukanye Igikombe cy’Isi

2018: U Budage bwasezerewe butarenze amatsinda

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *