Mu mafoto: Ibyaranze ifungurwa ry’Umwiherero wa 15, Ba Meya bemerera Kagame uburangare banasaba imbabazi

Abayobozi b’uturere bemereye perezida wa Repubulika Paul Kagame ko bagize uburangare n’uruhare rugaragara mu izamuka ry’imibare y’abana bafite ibibazo by’imirire mibi maze bamusezeranya kuva mu biro bakajya gukemura ibyo bibazo biri mu baturage.

Perezida Kagame abaza abayobozi b’uturere ikibura ngo ikibazo cy’imirire mibi gicike

Ubwo bari mu mwiherero w’abayobozi b’igihugu urikubera mu kigo cya Gisirikare i Gabiro, Abayobozi b’uturere babajijwe n’umukuru w’igihugu ikibazo bafite gituma badakemura ikibazo cy’imirire mibi iri mu baturage maze bamusubiza ko bagize uburangare n’uruhare mu idindira rya gahunda yo kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana, ibintu byatumye u Rwanda rugira umwanya mubi mu kurandura ikibazo cy’abana bagwingira.

Mu kubabaza iki kibazo, perezida Kagame yagize ati “Ni mumbwire, Habuze iki? biterwa n’iki?”

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Nyirahabimana Jeanne avuga ko bagiye gutangira gusohoka mu biro bakajya mu baturage mu rwego rwo guharanira ko umuturage yagira ubuzima bwiza yaagize ati”Nkuko mubivuze, igikwiye ni uko dusohoka mu biro. Ni ukwegera tukajya kubwira abaturage”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka we avuga ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’imyumvire mu baturage no mu bayobozi, bityo bigatuma gahunda zimwe na zimwe zigamije guhindura abanyarwanda zitagerwaho.

Kaboneka yagize ati ”Ikibazo gikomeye n’icy’imyumvire ku bayobozi no ku baturage ariko nemera y’uko twe abayobozi duhindutse, tukabona ko ari ikibazo abaturage twabafashaka kandi bakabivamo”.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakomeje gusaba abayobozi bafite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano, gukorana kugira ngo icyerekezo u Rwanda rwihaye kigerweho aho yashimangiye ko gahunda nyinshi zipfa bitewe no kudakorana mu bayobozi ubwabo.

Naho Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza  we atunga agatoki abayobozi b’inzego zibanze kuba zidatanga imibare y’ukuri ndetse no kutaramba kwa gahunda zishyirwaho na Leta, ibi bikaba bidindiza imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Yagize ati”Hari ikintu cyo kutavugisha ukuri. Mu nzego z’ibanze barabibona ariko bajya gutanga nka raporo ugasanga babeshye”.

Abahanga mu by’ubuzima bw’umwana bavuga ko akwiriye kurindwa imirire mibi mbere y’imyaka ibiri. Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo kurinda umwana imirire mibi akiri mu nda ya nyina ndetse na nyuma yo kuvuka.

Mu Rwanda, Ababyeyi batwite bari mu cyiciro cya mbere bahabwa ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri, ibi ngo bitwara u Rwanda akayabo ka miliyari esheshatu buri mwaka ndetse n’amata ahabwa abana bagaragayeho ikibazo cy’imirire mibi yo atwara akayabo ka miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

 

AMAFOTO: Flickr Paul Kagame

KANDA HANO Ukunde kandi ukurikire APV ku mbuga nkoranya mbaga nka Facebook na Twitter

Facebook Comments

Comments

comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *